Sosiyete "China Road" yasabwe gusubiranya ibyangizaga Ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye ko ibitare byatawe ku Kiyaga cya Kivu na sosiyete ikora umuhanga “China Road & Bridge Corporation” byahakurwa, bitakorwa hagafatwa ibihano.

Ibi bitare byagwaga mu mazi no ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ubwo haturitswaga intambi ku ibuye rya Kariba mu murenge wa Bushekeri.

Uku ni ko amabuye yavuye kuri Kariba ameze ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu.
Uku ni ko amabuye yavuye kuri Kariba ameze ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Ikigo cy’Umutungo Kamere cyari cyagaragaje ko byabangamiye cyane iki kiyaga, ndetse basaba ko akarere kahita gafata imyanzuro kuri iki kibazo.

Ubwo basozaga igenzura mu kwezi kwa Kanama 2015, Kayumba Francis ukora mu kigo cy’umutungo kamere yavuze ko hari ibigo byagiye byangiza ibidukikije ku buryo bukomeye bikwiye gufatirwa ibihano hakurikijwe amategeko mu gihe ibindi byagombaga kugirwa inama kugira ngo byisubireho.

Iyangizwa ry’Ikiyaga cya Kivu biturutse ku bitare by’ibuye rya Kariba ryacukuwemo amabuye na sosiyete “China Road & Bridge Corporation” ryavuzwe nka kimwe mu bibazo bikomeye byagombaga gufatirwa ingamba n’ibihano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwamaze kubwira iyi sosiyete gukuraho ibitare bibangamiye ikiyaga cya kivu mu gihe ibyamaze kugwa mu kiyaga cya kivu ku bwinshi ntacyo babikoraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimée Fabien, avuga ko basabye iyo sosiyete gusubiranya ibitare yanyanyagije ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu naho ngo ibyaguye mu mazi, byagorana ko bivamo.

Kamali avuga ko hari icyizere cy’uko bizakorwa vuba kugira ngo iki kiyaga ntikigumye kwangirika kandi ngo nibidakorwa, bazahita bafatira ibihano iyo sosiyete.

Ku ibuye rya Kariba riri mu murenge wa Bushekeri ni ho hacukuwe amabuye yakoraga umuhanda wa Kivu belt, uva Nyamasheke ugana Karongi, rikaba ryegereye Ikiyaga cya Kivu.

Amabuye yagwaga muri iki kiyaga ndetse n’ayajugunywe ku nkengero zacyo yavuzwe cyane nk’imwe mu mbogamizi zabangamiye cyane ibinyabuzima n’Ikiyaga cya Kivu by’umwihariko.

Ubuyobozi bwa “China Road & Bridge Corporation” ntibwifuje kugira icyo bubivugaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka