Somaliya izafasha urubyiruko rw’u Rwanda kugeza inkunga ku Banyasomaliya

Uhagarariye Somalia mu Rwanda yatangaje ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo afashe urubyiruko rw’u Rwanda kugeza ku Banyasomaliya inkunga rwabageneye.

Mu gusoza ikusanywa ry’inkunga urubyiruko rw’u Rwanda rwageneye Abanyasomaliya, Omar Mohamed Soyan yagize ati “Nzakoresha ububasha bwose mfite kugira ngo mperekeze uru rubyiruko rutware iyi nkunga ku baturage ba Somaliya, kandi ibendera ry’u Rwanda rizazamurwa ku butaka bwa Somalia”.

Yakomeje avuga ko umutima uru rubyiruko rwagize uruta kure inkunga rwatanze. Hari ibihugu bikomeye ku isi byatanze amafaranga arenze ayo urubyiruko rwo mu Rwanda rwatanze, ariko nta handi abaturage ubwabo bagize umugambi wo gufasha Abanyasomaliya; nk’uko Omar Mohamed yabisobanuye.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwakusanyije inkunga, Nepo Rwema Sibomana, yatangaje ko icyo uru rubyiruko rwari rugamije ari ukubera isomo abandi Banyafurika kugira ngo nabo bumve ko hari icyo bakora mu kugoboka bene wabo bishwe n’inzara muri Somaliya.

Igikorwa cyo gusoza igikorwa cyari kimaze amezi agera kuri arindwi gitabariza Abanyasomaliya cyashojwe kuwa gatandatu tariki 25/02/2012 kuri Sports View Hotel mu mujyi wa Kigali. Muri iki gikorwa hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 20.

Isozwa ry’iki gikorwa ryaranzwe n’igitaramo cyahariwe kuzirikana ku Banyasomaliya. Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Groupe The Brothers, Christopher, Farouk, Derek n’itsinda ribyina injyana nyarwanda ryitwa Indangamirwa nibo basusurukije abari aho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka