Simba supermarket yahiye ku bw’amahirwe ubutabazi buyigeraho inkongi itarafata hose
Mu ijoro rijya gucya ryo ku wa gatatu tariki 20/3/2013, umuriro utaramenyekana icyawuteye wadutse mu iguriro rya Simba supermarket riri mu mujyi wa Kigali utwika ibyuma bikonjesha (frigo) bitanu hamwe na bimwe mu bikoresho birinda umutekano birimo za tereviziyo, n’amatara.
Abakozi ba Simba Supermarket bihutiye guhagarika amashanyarazi ajya muri iryo guriro, ndetse Polisi ihita izana kizimyamoto (imodoka yo kuzimya), inkongi itarafata inzu yose n’ibicuruzwa biyirimo; nk’uko Charles Gasana, umwe mu bafatanyabikorwa ba Simba yasobanuye.
Gasana yavuze ko ibyahiye byose bitaramenyekana agaciro kabyo, ndetse ko adashobora kugena igihombo kiri buterwe no kudakora, kuko barimo gukuraho umwanda watewe n’ibyangiritse hamwe n’umwotsi cyangwa umuyonga wahindanije byinshi mu bicuruzwa by’iryo guriro.

Yongeraho ko hakiri amaperereza ku cyatumye umuriro waduka mu byuma bikonjesha no mu ntsinga zijya muri tereziviziyo (screens) zicunga umutekano, ariko ko mbere yaho amashanyarazi yabanje kujya abura yongera agaruka.
Kuri uyu wa gatatu wose Simba Supermarket ntabwo ifungura imiryango, ariko ngo hari icyizere ko bazafungura imiryango bakongera gucuruza guhera ku wa kane tariki 21/3/2013, nk’uko uwo mufatanyabikorwa yatangarije Kigali today.
Inkongi z’imiriro zireze muri iki gihe, kuko Simba Supermarket ihiye nyuma y’izindi nyubako zirimo ikigo cya Saint Paul cyakoreragamo Radio Isango Star, inzu yaberagamo imyidagaduro ya Cadillac na Orion Club i Muhanga.

Hahiye kandi utubari twa Down Town na La Classe, urusengero rwa ADEPR ku Kinamba mu mujyi wa Kigali, ndetse n’iduka ry’uwitwa Kuradusenge Emmanuel riherereye i Nyarutarama, byose bikaba byarahiye mu mwaka ushize wa 2012.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
in may 2014 i was in Rwanda for vacy. so i decided to visit simba.what a lovely place.i loved it we had launch there French flies.liver.joice and African tea. very good customer service.and friendly waiters. good job.simba for sure that’s my place to go from now on. if im in town. thanx to you all.chau from Ontario Canada.
SIMBA Supermarket,
POLE SANA!