Shyogwe: Abana bamwanga urunuka kubera ko yishumbushije undi mugore

Umusaza Murihano Faustin utuye mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga avuga ko abana yabyaye ku mugore wa mbere basigaye bamutera hejuru kubera ko yazanye undi mugore.

Murihano w’imyaka 78 avuga ko yashakanye na Nyirasafari Jeannette w’imyaka 29 nyuma yo gupfusha umugore wa mbere w’isezerano bari bafitanye abana batatu.

Abana ba Murihano bose ngo yabahaye imirima kandi arabubakira akaba yibaza icyo yakora ngo abagushe neza kuko ngo akimara gushaka undi mugore bahise batangira kumwanga, ibyo yita ko yabuze igisubizo cyabyo.

Murihano avuga ko abana be batangiye kumwanga akimara gushakana na Nyirasafari bari kumwe ku ifoto.
Murihano avuga ko abana be batangiye kumwanga akimara gushakana na Nyirasafari bari kumwe ku ifoto.

Murihano avuga ko icyo abona cyaba gitera abana be kumwitwaraho nabi ari ubugome bifitiye ku buryo ngo nta n’icyo yabona cyabubakuramo.

Ati “ni ubugome bw’abana baba badashaka ko hari undi mugore uza mu mitungo ya nyina, nta kintu nigeze mbagiriraho nabi na n’ubu iyo barwaye ari abagabo njya kubavuza”.

Nubwo Murihano ageze mu za bukuru avuga ko yari akeneye umugore wo kumwitaho no kumufasha imirimo yo mu rugo nko guteka n’ibindi kuko atabyishoboza wenyine.

Nyirasafari Jeannette, umugore wa Murihano we avuga ko abana banga se kubera ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge, bakanitwaza ko uyu mugore aba mu mitungo ya nyina bumva ko yagombye kuba iyabo.

Mugunga avuga ko bagiye kuganiriza aba bana kuko gushaka ari uburenganzira bw'umuntu iyo uwo bashakanye apfuye.
Mugunga avuga ko bagiye kuganiriza aba bana kuko gushaka ari uburenganzira bw’umuntu iyo uwo bashakanye apfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mugunga Jean Babpiste avuga ko ikibazo cy’uyu musaza atari akizi ariko ko kiramutse gihari yakwegera ubuyobozi bukaganiriza abana be, kuko gushaka umugore nyuma yo gupfusha uwa mbere byemewe n’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda.

Ubusazwe amategeko mbonezamubano mu Rwanda ateganya ko niba umugore cyangwa umugabo yitabye Imana, uwo bashakanye afite uburenganzira bwo gushaka undi babana ariko bakabana muri 1/4 cy’umutungo yari afatanyije na Nyakwigendera iyo basezeranye ivanga mutungo rusange, naho ¾ bikarera abana basizwe na Nyakwigendera.

Hari bamwe mu bakuze bashatse abandi bagore ariko bemeza ko impamvu yo kwanga umubyeyi biterwa nawe ubwe kuko ngo aramutse yitwaye neza ababa be batatinyuka kumureba nabi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka