Shingiro: Nta muntu ugikata icyondo yambaye ibirenge
Abaturage batuye umurenge wa Shingiro, akarere ka Musanze baravuga ko bataye umuco wo gukata icyondo bambaye ibirenge, kubera ko bamenye ko bashobora kwanduriramo indwara nyinshi zituruka ku mwanda.
Bamwe mu batuye uwo murenge bavuga ko mbere yo kujya gukata icyondo, bagomba kwambara bote, bitewe n’uko batandukanye n’ubujiji, bakamenya ububi bwo kwishora mu cyondo n’ibirenge bisa.
Nkezabera Damien, yagize ati “Kera ntabwo nabashaga kuba nabona n’amafaranga yo kubonera abana ibyo kurya, ariko ubu twateye imbere, tubasha kwihaza mu biribwa maze nkibuka kugura bote”.

Iyakaremye Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, avuga ko mu murenge ayobora nta muturage n’umwe utambara inkweto, akongeraho ko kugeza ubu nta gikorwa cy’ubukangurambaga kigikorwa kuko byamaze kuba umuco mu baturage.
Agira ati: “Hashize imyaka myinshi abaturage bakanguriwe ibyiza byo kwambara inkweto, kuburyo kuri ubu nakubwira ko 100% by’abaturage bacu bose bambara inkweto”.
Umurenge wa Shingiro, ni umwe mu mirenge y’icyaro cyane mu karere ka Musanze, ukora ku birunga, ukaba uzwiho kugira ubutaka bwera cyane igihingwa cy’ibirayi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwambara ibirenge biravugwa cyane mu kinyarwanda. Kimwe no kwambara ubusa. Navuga ko ari nka expression. Jean Noel nta kosa yakoze
Jean Noel Mugabo, sobanurira abamuntu bose ukuntu umuntu yambara ibirenjye.
Jean Noel Mugabo, sobanurira abamuntu bose ukuntu umuntu yambara ibirenjye.