Senateri Mukasine arasaba kudafata nk’abanzi abatarumva gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Ubwo yatangizaga umwiherero ujyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 20/11/2013, Senateri Marie Claire Mukasine yasabye ko abo bigaragara ko batarayumva bakwitabwaho aho kugirango bafatwe nk’abanzi.

Uyu mwiherero urimo abayobozi mu nzego zitandukanye; guhera ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, abanyamadini, abagize inama njyanama y’akarere n’abandi.

Senateri Mukasine avuga ko kuri ubu iyi gahunda igamije kwimika indangagaciro z’ubunyarwanda; nyamara ngo hari benshi batarayumva nubwo ivuga ibyiza ariko ngo si abo gutereranwa.

Senateri Mukasine (hagati) asaba ko Abanyarwanda bakumva gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Senateri Mukasine (hagati) asaba ko Abanyarwanda bakumva gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Ati: “utumva gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ntafatwe nk’umwanzi ahubwo ahabwe umwanya wo gusobanurirwa yumve nk’uko nawe wabashije kubona umwanya wo kubyumva”.

Uyu musenateri avuga ko iyi ari gahunda yagakwiye kuba iya buri Munyarwanda kuko basanze imusubiza ku isoko ry’ibyiza yambuwe mu bihe byashize kuva ku bw’abakoloni na nyuma yaho.

Yasabye ko abantu bakwiyambura imitwaro bikoreye igihe kinini maze iyi gahunda ikabafasha bakicara bakaganira. Agaruka kandi ku guhana umwanya aho yasabye ko muri iyi gahunda buri wese yajya yumva ikibazo cya mugenzi we nk’uko nawe aba akaneye abamwumva.

Ati: “tugire indangagaciro yo kumenya ko mugenzi wawe yahuye n’ibibazo, ubyiteho ndetse unabimwubahire”.

Abayobozi mu karere ka Muhanga bitabiriye umwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" basanga yagakwiye no kugera ku baturage.
Abayobozi mu karere ka Muhanga bitabiriye umwiherero kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" basanga yagakwiye no kugera ku baturage.

Bwasisi Baltazard, ni umusaza wavutse mu mwaka w’1935 atuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, avuga ko azi menshi mu mateka yabaye mu Rwanda ariko ngo kimwe mu cyateye Jenoside kuri ubu Abanyarwanda bari guhangana n’ingaruka zayo, ni imico y’ahandi Abanyarwanda bagenda bigana.

Muzehe Bwasisi agira ati: “cyera umwana yarakosaga ukamuhana utaramubyaye ariko ubu umukoraho imiryango igakurura inzangano. Kuri ubu ubona umuntu ukuruta ntumenye ko akubyaye… bafashe imico y’ahandi nicyo kibazo”.

Uyu musaza akomeza avuga ko nta kibazo cy’amoko cyariho mu gihe yabyirukaga mu mwaka ya za 40 kuko ngo abahutu n’abatutsi basenyeraga umugozi umwe bitandukanye n’ibyaje kubaho nyuma.

Muzehe Bwasisi asanga ikibazo kiri ku kwibagirwa indangagaciro.
Muzehe Bwasisi asanga ikibazo kiri ku kwibagirwa indangagaciro.

Uyu musaza avuga ko nubwo iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aribwo bwa mbere ayumvise, ngo yasanze ari nziza ariko ngo yaba akarusho basubiye inyuma bakajya bishingikiriza ku mibanire ya cyera ndetse bagatanga n’ingero zigaragara z’uko cyera bakoraga ngo basenyere umugozi umwe nk’Abanyarwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi gahunda yaje ikenewe, kuko ni byo koko abahutu bahemukiye abatutsi. Cyakora, birakwiye ko abahutu babanza kubyumva no kubyemera, atari ukubikora nka gahunda ya Leta. Nibe gahunda yabo, bemere ko bahemutse, babibisabire imbabazi babikuye ku mutima

mahoro yanditse ku itariki ya: 21-11-2013  →  Musubize

erega babyange cyangwa babyemere uzaba umwera uturutse ibukuru!sinon abayobozi bakabaye babanza gusobanurira abanyrda ibyo nabo babanje kwiga neza nogokorera ubugororangingo atarukubihatirwa!!!bakagaragaza ingongo zose zirebana na ndi umunyarda bitari imbabazi za nyirarureshwa zidasobanutse!!kwirengagiza abatagira ubwoko,abanyamahanga batuye u Rwanda,abakomoka kubanyarwanda nabandi banyamahanga!ubutabera kuri bose!gusaranganya ibo igihugu gifite kurusha uko twabeshyanya umwe ahembwa 3.ooo.ooo naho undi ahembwa 30.000 ngo twese turabanyarwanda!gutese??????nagaciro twitangiye bakakarigisa ababifitiye imbara!

kamegeli yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka