Senateri Makuza asanga u Rwanda rwarakoze neza ruhangana n’ibirego ruregwa n’amahanga
U Rwanda rwakoze neza ryiyemeza rugahanga no gutsimbarara ku kwiregura ku birego amahanga arushinja ko gufasha umutwe urwanna na Leta ya Congo, nk’uko bitangazwa na Visi Peresida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Bernard Makuza.
Hashize iminsi micye umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, atanze amakuru y’uko hari bamwe mu banyamahanga bamusabye ko u Rwanda rwakwemera ibyo rushinjwa kugira ngo imvururu zihoshe ariko akabihakana.
Senateri Makuza yemeza ko uwo muco u Rwanda rufite wo guharanira gushimangira ibyo rwizera aricyo gituma rukomeza kugira agaciro ku rwego mpuzamahanga; akemeza ko guhunga ibibazo atariwo muti, amaherezo bikugarukira.
Ati: “Kuba udashobora kwemera ukuri ntibivuze ko ukuri kutaba ukuri. Kuba ushobora kwihisha ubushobozi bucye mu bibazo wifitemo ntago biguha imbaraga zo kubikemura. Uko niko kuri ko gushaka kwihisha ibibazo bya Congo byavutse kuva kera na kare”.
Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru ku cyo u Rwanda rwakora kugira ngo rukomeze kumvikanisha ko rurengana, cyane cyane ko amahanga asa nk’aho atarwumva, Senateri Makuza yavuze ko u Rwanda rutari kwihanganira kwemera ko rufite amakosa, n’ubwo nta n’umwe wakwizera ibyo bavuga.
Muri iki kiganiro gitegura inama y’ihuriro ry’intego zishinga amategeko za Afurika, cyabaye kuri uyu wa kane tariki 22/11/2012, Senateri Makuza yatangaje ko u Rwanda rutakora ikosa ryo kutagaragaza intandaro y’ikibazo cyatumye Congo igera mu bihe irimo.
Icyo kibazo ni ikijyanye n’ihohotera n’itoteza ndetse no kudaha agaciro Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, byatumye biyemeza guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.
Iyo nama y’iminsi ine izatangira tariki 26/11/2012, izaba igamije gusuzumira hamwe uruhare rw’inteko zishinga amategeko muri Afurika mu guharanira imiyoborere myiza no kurwanya ubukene. Abayitegura bizera ko ikibazo cya Congo kiri mu by’ibanze bizakomozwaho.
Ibihugu umunanani birimo na Congo-Kinshaksa nyirizina, nibyo byamaze kwemeza ko bizayitabira. Harimo Nigeria, Sudani, Ghana, Zimbabwe, Guinea Equatorial na Congo Brazzaville.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjye nshigikiye ibyo makuza yavuze ,u rwanda ruracyakomeza ubutwari,nicyo mbifuriza guharanira ubutwari muri byose yeee amahanga arega u rwanda nko gufasha inyeshamba M23 ariko agasanga ko abanyarwanda bifashe neza,ko u Rwanda rwiyubatse,kandi ruharanira amahoro muri africa
Imana ikomeze kurinda u rwanda n’umukuru warwo Paul kagame
Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme
tel:+256782547341