Senateri Bernard makuza yifatanyije n’abanya Karongi mu muganda wo gukumira Ibiza
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Senat, Bernard Makuza, yifatanyije n’Abanyakarongi mu gikorwa cy’umuganda wo kurwanya Ibiza. Igikorwa cyabereye mu kagari ka Bubazi umudugudu wa Bunyankungu, umurenge wa Rubengera aharimo kubakwa amazu 384 y’icyitegererezo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/05/2013.
Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi mu karere ka Karongi, wari mu rwego rwo guhangana no gukumira ingaruka z’ibiza hanitegurwa umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije uzaba tariki 05/06/2013.
Uwo muganda wakorewe ku mu dugudu wa Bunyankungu, mu kagari ka Bubazi umurenge wa Rubengera, aho akarere katangiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo w’amazu 384.

Uwo mudugudu uri mu rwego rw’umudugudu wihagije ku bintu byose, kuko uzaba ukorerwamo ibikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, ubworozi, amakoperative, amazi n’amashanyarazi na byo byamaze kugeramo, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Bernard Kayumba.
Akarere kabanje kubaka amazu 12 y’intangarugero kugira ngo azabere abaturage icyitegererezo. Abaturage nabo bamaze kuzamura amazu yabo 50 bafatiye ku rugero rw’akarere. Bose kandi bamaze kubona ibibanza, imirimo igendanye no kwishyura nayo yararangiye.
Nyuma y’umuganda, Senateri, Bernard Makuza n’intumwa yari arangaje imbere zirimo abasenateri, basuye umuturage wateye imbere ku buryo bushimishije nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya ‘Gira Inka’.
Mukazana ubu yamaze kugura moto ikora tagisi, ayikuye mu mafaranga yavanye mu mata y’iyo nka dore ko imaze no kwibaruka ubugira gatatu. Makuza Bernard yavuze ko gusura uwo muturage atari igitangaza, ahubwo icyiza ko ari ukubona ibikorwa yashoboye kugeraho.
Yagize ati: “Urugero rwa Mukazana ni urugero rumwe mu ngero nyinshi ziri hirya no hino mu gihugu. Ni urugero rugaragaza ko umuntu ashobora kugira aho ava n’aho agera kandi akagira n’icyo we ubwe amarira abandi. Ni urugero rugaragara rwo kwigira no kumva ko iterambere rishoboka.”
Mukazana yashimye byimazeyo Makuza Bernard mu izina ry’ubuyobozi muri rusange, amusaba kumugereza ubutumwa kuri Perezida Kagame wamuhaye umusingi wo kwikura mu bukene none akaba ari umuntu wifite.
Ati: “Jyewe mu by’ukuri nari umuntu uhinga sineze. Burya ibyo bita kwigira, umuntu yigira kuko aba afite intambwe yateye, mu yandi magambo ubu nanjye maze kwigira.”
Umw mu bafashe ijambo witwa Aimable ukomoka muri Rwamagana, yaragiye gushora imari muri Karongi, yagaragarije abashyitsi aho iterambere rya Karongi rimaze kugera yihereyeho, kubera ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bwatumye ava ku rwego rwa alimentation ntoya none ubu akaba afite isoko rya kijyambere (super market).
Ubwo buhamya bwe bwateye amatsiko Makuza Bernard n’intumwa yari ayoboye, bajya gusura umugi wa Karongi kugira ngo birebere by’imvaho impinduka zimaze kuba muri uwo mujyi. Makuza yavuze ko yari aherutse muri Karongi nko mu mwaka umwe ushize, ariko ko impinduka yahabonye zamunejeje.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu ni umwe muri miliyoni irenga y’abanyarwanda bamaze kwivana mu bukene kubera gahunda nziza z’iterambere zagenewe abaturage,kandi uko umunsi ushira,uyu mubare uriyongera.