Sena yahumurije abanyeshuri ba ES Byimana inabatera inkunga ya miliyoni

Inteko nshingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, kuri uyu 04/06/2013 wasuye ishuri rya ES Byimana riherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro inshuro eshatu inaritera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe.

Senateri Therese Bishagara Kagoyire akuriye ishami rya komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu yavuze ko uruzinduko rw’iyi komisiyo rwari rugamije kwihanganisha abayobozi b’iki kigo ndetse no guhumuriza abanyeshuri bahiga.

Senateri Kagoyire Therese Bishagara avuga ko Sena igiye gukora ubuvugizi bwo gushyira za kizimyamwoto mu bigo bitandukanye.
Senateri Kagoyire Therese Bishagara avuga ko Sena igiye gukora ubuvugizi bwo gushyira za kizimyamwoto mu bigo bitandukanye.

Yagize ati “icyatuzinduye cyari ukugirango duhumurize abanyeshuri biga muri iki kigo bakomeza amasomo yabo ndetse banumve ko inzego z’ubuyobozi zibari inyuma”.

Uyu musenateri yanavuze ko nka sena igiye gukora ubuvugizi mu nzego bireba kugirango mu bigo nk’ibi hajye hashyirwa za kizimyamwoto kugirango igihe habaye inkongi y’umuriro abantu bashobore kuba bakwitabara.

Inzego zitandukanye zirimo na Sena zirahumuriza abanyeshuri biga muri ES Byimana.
Inzego zitandukanye zirimo na Sena zirahumuriza abanyeshuri biga muri ES Byimana.

Abanyeshuri biga muri iki kigo kimaze gushya inshuro eshatu, baravuga ko bagihangayitse cyane ariko ngo kuba babona ubuyobozi butandukanye bubari hafi bagenda bongera kwishyira mu mutuzo.

Nikuze Sandrine na Ndemeye Messi Jean Bosco biga muri iki kigo cya Byimana bavuga ko ku nshuro ya mbere biba babifashe nk’impanuka zisanzwe, ariko byongeye ubwa kabiri n’ubwa gatatu hari abana batinyaga kujya kuryama bumva ko bashobora guhiramo.

Kuba iri shuri ryarahiye inshuro eshatu mu gihe kitarenze amezi abiri ngo byateye aba banyeshuri ubwoba.
Kuba iri shuri ryarahiye inshuro eshatu mu gihe kitarenze amezi abiri ngo byateye aba banyeshuri ubwoba.

Gusa ngo nubwo ibi byose bimaze iminsi byibasira iki kigo ngo barizera neza ko bazakora neza ibizamini bya Leta bakaza ku myanya myiza nk’ibisanzwe.

Frère Gahima Alphonse uyobora ES Byimana yavuze ko nta gushidikanya imyigire y’abana itameze neza, ariko ngo harimo gufatwa ingamba zirimo kuba aba bana bazakomeza kwiga mu biruhuko kugirango bagaruze igihe batakaje kugirango bazabashe gutsinda neza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka