“SAHAM Assurance” ngo ije kongera imbaraga mu bwishingizi

Sosiyete y’ubwishingizi yitwaga CORAR AG yahinduriwe izina iba SAHAM Assurance kubera abashoramari bayishyizemo imigabane irenga 60% bityo bemeza ko n’izina rihinduka.

Byavugiwe mu kiganiro aba bashoramari bashya bagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa 21 Mutarama 2016, ubwo bashyiraga ku mugaragaro iri zina rishya ndetse banasobanura impamvu y’izi mpinduka.

Abayobozi ba SAHAM Assurance bavuga ko ije kongera imbaraga mu bwishingizi.
Abayobozi ba SAHAM Assurance bavuga ko ije kongera imbaraga mu bwishingizi.

Umuyobozi Mukuru wa SAHAM Assurance, Patrick Nouh, avuga ko baje gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu gifite amahoro kandi cyorohereza abashoramari.

Avuga ku byo CORAR AG yari isanzwe ikora mu bwishingizi, yagizi ati “Servisi zose bahaga abaturage tuzazikomeza ndetse twongeremo n’ibindi bishya mu rwego rwo kunoza imikorere no kwerekana ubudasa n’izindi sosiyete cyane ko dufite ubunararibonye muri aka kazi dusanzwe dukorera mu bihugu 29”.

Akomeza avuga ko mu bishya bazazana harimo nko gufasha gukurikirana ibijyanye n’imodoka yafashe ubwishingizi muri SAHAM Assurance mu gihe yagize impanuka, kuva aho iyo mpanuka yabereye, kwa muganga ndetse no gukurikirana ibijyanye n’ubwishyu kugira ngo hatabaho kurangarana umukiriya wabo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima muri SAHAM Assurance, Bahenda Joseph, we yagarutse ku bwishingizi bw’inkongi z’umuriro ziba hato na hato.

Agira ati “Abanyarwanda ntibitabira gufata ubwishingizi bw’inzu zabo, n’ababikora akenshi ni abafite imiturirwa ariko ntibamenye ko n’inzu umuntu atuyemo yakagombye kujya mu bwishingizi kuko iyo ihiye ahangayika kurusha uko yakwishyura amafaranga makeya, yagira ibyo byago tukamusubiza inzu ye uko yari imeze”.

Abanyamakuru basobanurirwa imikorere ya SAHAM Assurance.
Abanyamakuru basobanurirwa imikorere ya SAHAM Assurance.

Yongeraho ko bagiye kwibanda ku bukangurambaga bwo kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no gukangurira abaturage gufata ubwishingizi bw’ubuzima bwabo n’ubw’ibyabo.

SAHAM Assurance ni ikigo kizobereye mu by’ubwishingizi, gikorera mu bihugu 29 kikagira imari irenga miliyari imwe y’Amadorari y’Amerika.

Ifashe igice kinini cy’imigabane ya CORAR AG, mu gihe ubusanzwe hafi 100% by’imigabane y’iyi sosiyete yari iya Kiliziya Gatolika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Saham ndifuza kuyibaza ikibazo kijyanye namasezerano igirana numuntu,ndiheraho twagiranye ko nimara imyaka 3 bazampa nkakenera gusesa amasezerano bazampa amafranga arenga 200000frw ndabaza impamvu bampaye 17800frw kumasezerano ntayariho

Ishimwe Daniel yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

I joined CORAR in 2012 ,now its has changed the name into SAHAM ,my problem,I signed the contract but after signing I didn’t get the copy of my contract
Secondly as a client I have no update about my savings
Thirdly I need ur help to get my contract and information about my account
Thanks .

Habinshuti Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-09-2018  →  Musubize

i joined you insurance company in 2015 when i was still working with a government school in Nyagatare. in 2018, i changed t a private school here in musanze. my payments would be by monthly deductions from my salary. how am i going to go about payments? because it is like now because am in private, you are not deducting yet i need my money in August.

the second problem i have is that the person who brought the idea of this company to us in Nyagatare never gave us contracts to sign. i need this to also be clerified. he said he was to bring them and he did not when monthly deductions started immediately. this is now coming to three years.

TURIGYE HILDA yanditse ku itariki ya: 28-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka