Rwinkwavu: Kubabuza guhinga mu gishanga ngo byabateye inzara
Abahingaga mu gishanga cya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ngo bafite inzara baterwa no kuba barabujijwe kugihingamo kugira ngo gitunganywe.
Icyo gishanga kiri gutunganywa kugira ngo kizahingwemo umuceri, abagihingagamo ngo bakaba bamaze ibihembwe by’ihinga bigera kuri bibiri nta mirimo y’ubuhinzi bagikoreramo.

Bamwe muri bo ngo nta yandi masambu bagira ku buryo batorohewe n’ubuzima bwo kujya guca inshuro, ibyo ngo bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo no kugira inzara.
Habiyambere Innocent abisobanura agira ati “Umwaka ugiye kuba uwa kabiri tudahinga. Twasaruraga ibishyimbo n’ibigori, ubu umuntu yasigaranye ikibanza atuyemo gusa. Kugira ngo tubone ikidutunga ni ukujya guhingira abafite amasambu ku gasozi, naho ubundi dufite inzara.”
Aba baturage bavuga ko batarwanya imirimo yo gutunganya icyo gishanga kuko babibona nk’iterambere riri kubegerezwa, ariko ngo iyo ubuyobozi bubaha uburengenzira bagakomeza guhinga batabangamiye imirimo yo kugitunganya byari kubafasha mu buryo bw’imibereho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’icyifuzo cy’aba baturage, kuko ngo iyo bahabwa uburenganzira bwo gukomeza guhinga muri icyo gishanga byari kubangamira imirimo yo kugitunganya.
Umuyobozi w’ako karere, Mugabo John, avuga ko kuba abo baturage batumva neza impamvu bahagaritswe guhinga muri icyo gishanga babiterwa n’uko batarasobanukirwa n’inyungu bazabona nyuma yo kugitunganya, akavuga ko ahandi bafite ibishanga byatunganyijwe basigaye babibonamo umusaruro mwinshi w’umuceri.
Ati “I Rwinkwavu ntibaramenya akamaro k’umuceri kuko batarawuhinga, ariko nko mu Murenge wa Murundi bamaze kuwusarura bakaba babona za miriyoni ku muceri bahinze ntabwo barwanya ko igishanga gitunganywa. Ab’i Rwinkwavu rero ni bo bazahabwa ubwo butaka, Leta irabubatunganyiriza kugira ngo bahinge umuceri.”
Igishanga cya Rwinkwavu cyari gisanzwe gihingwamo ibihingwa binyuranye birimo ibigori, amasaka n’ibishyimbo.
Nikimara gutunganywa abagihingagamo ngo bazasabwa gukora koperative batangire guhinga umuceri. Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko abaturage bagihingagamo badakwiye kugira impungenge kuko bazongera guhabwa aho guhinga muri icyo gishanga nikimara gutunganywa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa bazashishoze neza kuko mu cyiswe isaranganya hari abahawe ibishanga nk’amasambu kandi byitwa ko ari ibya leta. Ubwo sinzi uharira undi icyo gihe.