Rwimiyaga: Bamaze amezi 3 badakora kubera kutumvikana

Bamwe mu bafite insyo zisya imyaka muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bashinjanya kubangamirana mu bucuruzi, aho bamwe bavuga ko mugenzi wabo yanze ko bimukira ahandi kugira ngo agumane isoko wenyine.

Ikibazo cy’izi nsyo cyatangiye mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA) cyafungiraga umuriro w’amashanyarazi abafite izi nsyo kuko iyo batangiraga gusya bose, abaturage basanzwe bawuburaga.

Icyo gihe ngo bagiriwe inama yo kwimukira ahandi bagahabwa umurongo utandukanye n’uw’abaturage bakoresha, ariko ngo ibi ntibyakunze kuko Perezida wabo yabaciye inyuma; nk’uko bivugwa n’uwitwa Uwimana Daniel.

Inshyo zafunze imiryango kubera zakatiwe umuriro.
Inshyo zafunze imiryango kubera zakatiwe umuriro.

Nsabimana Etienne umuyobozi wa koperative y’abafite insyo ari nawe ushinjwa kubaca inyuma kugira ngo atimukira mu butaka bushya bari bafatanije kugura avuga ko ibyo bamushinja ari ibinyoma.

We avuga ko bose basabwe na EWSA ko ufite ubushobozi yakuzuza ibisabwa agahabwa umuriro kandi atimutse ari nabyo yakoze. Ikindi ngo nyuma yo kwishakira ibikoresho agahabwa umuriro we akaguma aho yari asanzwe ngo ntawamwegereye ngo amusabe kumufatiraho ngo yange.

Ku ruhande rwa EWSA, Mukiza Anaclet umuyobozi wa Station ya Nyagatare avuga ko yandikiye umurenge wa Rwimiyaga awumenyesha ikibazo ariko ngo ntiyasubijwe. Igikorwa rero ngo ni ugusubiza aba bafite insyo umuriro bari bambuwe mbere.

Agira ati “Dufite uburyo twabigenje ntabwo abaturage bazongera kubura umuriro kubera insyo. Twandikiye umurenge tuwusaba kutwereka aho dushyira umuriro w’izi nsyo ntiwadusubiza. Ubwo rero nk’abashinzwe gutanga umuriro, turawuha abaturage aho bashaka kuko ntidushinzwe kubimura. Umurenge n’ufata icyemezo cyo kubimura ubwo natwe tuzagaruka tuhashyire umuriro.”

Bari baraguze ibibanza ngo bazimukire ahandi bazashobora guhabwa umuriro batabangamiye abaturage.
Bari baraguze ibibanza ngo bazimukire ahandi bazashobora guhabwa umuriro batabangamiye abaturage.

Muyango Emmanuel uyobora umurenge wa Rwimiyaga nawe asanga kwimura insyo atari byo ngombwa n’ubwo yemera ko ziri ahantu habangamiye abaturage kuko zigeranye cyane n’ingo zabo. Avuga ko mu gihe njyanama y’umurenge itari yafata umwanzuro wo kwimura izi nsyo zikajya ahitaruye abaturage icyakorwa cyose kitabangamira abaturage cyane kubura umuriro mu gihe cyo gusya.

Nyamara ariko abafite izi nsyo uko ari 10 bari bamaze kugura ibibanza aho zigomba kwimurirwa. Gusa ntibyakunze kuko umwe muri bo ari nawe Perezida wabo yaje kwifatira umurongo we (ligne) aguma aho yari asanzwe n’abandi banga kwimuka ngo ntibabona abakiriya.

Bamwe mu baturage bo bifuza ko izi nsyo zakongera zigakora kuko bacitse kuri kawunga, igikoma n’ibindi.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BARIYA BATURAGE BABA BARARENGANYIJWE PLZE MUJYE MUSHISHOZE IYO MEDIA ITABYIVANGAMO BARI BARABIHOMBEYEMO NTACYO NUBWO UWUTAKWAMBUYE AGUKEREZA NIBIHANGANE BASABE KOROHEREZWA IMISORO YIGIHE BAMAZE BADAKORA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka