Rwimiyaga: Abubatse ibyumba by’amashuri ya Kabeza ngo barambuwe
Bamwe mu baturage bakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku rwunge rw’amashuri rwa Kabeza mu Murenge wa Rwimiyaga, baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye hagiye gushira umwaka.
Nk’uko byemezwa n’abubatse ibi byumba by’amashuri bine ku rwunge rw’amashuri rwa Kabeza ngo batangiye akazi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2014, baza kwishyurwa ibyiciro 2 bya mbere ariko ibindi 2 bisigaye kugeza magingo aya amafaranga yabyo ntibarayabona.

Mpirikanyi Jean Baptiste, wari uyoboye imirimo yo kubaka ibi byumba avuga ko amafaranga batishyuwe yose hamwe ari ibihumbi 650. We avuga ko kuba batishurwa atari uko umurenge wabuze amafaranga ahubwo ari ubushake buke bwo kwishyura.
Muyango Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko iki kibazo bakizi kandi biteguye kugikemura.
Ubundi ngo kubaka ibi byumba by’amashuri habamo imisanzu y’abaturage, gutinda kwishyura rero ngo byatewe ni uko abaturage batayitangiye igihe ariko ngo baracyayikusanya kandi aho amafaranga azagwirira bazishyura abubatse ibi byumba by’amashuri.

Muri rusange abaturage bakoze kuri ibi byumba by’amashuri ibyiciro 2 bitishyuwe ni 25 harimo abafundi n’abayede babo.
Muri uyu mwaka mu murenge wa Rwimiyaga hubatswe ibyumba by’amashuri 19, umwaka utaha bagateganya kubaka ibyumba 4 ku mashuri ya Gacundezi na Gatebe.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|