Rwimiyaga: Abirukanywe muri Tanzaniya bari kwirukanwa mu mazu bakodesherejwe
Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bo mu kagari ka Cyamunyana mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, baravuga ko birukanwa mu mazu bakodesherejwe n’ubuyobozi kuko ba nyirayo batishyurwa.
Nk’uko bisobanurwa na Ntagaya William wakodesherejwe mu kagari ka Cyamunyana, ngo kuva bakodesherezwa amazu ba nyirayo bababwira ko batishyurwa ibi bigatuma babahoza ku nkeke babasaba kubishyura bitaba ibyo bakabavira mu mazu.
Agira ati “anyirukana buri munsi nkasaba imbabazi. Nageze aho njya ku murenge bambwira ko bazaza kubikemura ariko na n’ubu ntibaraza”.
Kugeza ubu iyi miryango y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ngo ntiratangira kubakirwa, mu gihe bo bumva ko bishobotse bakubakirwa kuko aribwo iki kibazo cyakemuka burundu aho guhora babwirwa ko birukanwa mu mazu barimo nk’uko bivugwa na Kabera, umwe muri bo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga buvuga ko iki kibazo butari bukizi. Muyango Emmanuel, umunyabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko agiye kugikurikirana kugira ngo kibonerwe igisubizo kirambye.
Akomeza avuga ko ubundi basezeranye na ba nyiri amazu kwishyuza ubuyobozi kuko aribwo bagiranye amasezerano y’ubukode, akaba asanga badakwiye kwishyuza aba baturage basanzwe badafite amikoro.
Akagari ka Cyamunyana kakiriye imiryango y’abanyarwanda birukanywe Tanzaniya 8, yose ikaba ikodesherezwa amazu yo kubamo mu gihe hatari haboneka ubutaka yatuzwamo.
Umurenge wa Rwimiyaga muri rusange wakiriye imiryango 81 ukaba umaze kuzuza amazu 30 ndetse andi atanu yamaze gushyirwaho isakaro, ubuyobozi bukaba bwizeza ko uyu mwaka uzarangira iyi miryango 81 yose yamaze kubakirwa.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuyobozi bwibanze butabare kuko ibyo bintu birabagayisha cyane kandi uwo muntu uri kwirukana abo bavandimwe amenyeko amategeko agomba kumukurikirana kuko ibi si ubunyarwanda dukeneye mugihugu cyacu