Rwimiyaga: Abaturage mamwe barimutse abandi biraye basenyerwa amazu agera ku 100

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko abaturage bari batuye mudugudu wa Gakagati ya kabiri mu murenge wa Rwimiyaga bumvise inama z’ubuyobozi mbere bimutse naho abinangiriye aribo basenyewe, kuri ubu bakaba ntaho bafite bikinga.

Tariki 22/10/2013 niho akarere ka Nyagatare katangiye igikorwa cyo gusenyera abaturage bari batuye muri uyu mudugudu akarere kemeza ko wari utuwemo mu kajagari bitemewe n’amategeko kandi hari hagenewe gukora ubworozi.

Bamwe mu basenyewe. Ubuyobozi bw'akarere bwabasezeranyije kubatuza mu mudugudu.
Bamwe mu basenyewe. Ubuyobozi bw’akarere bwabasezeranyije kubatuza mu mudugudu.

Gusa kuva iki gikorwa cyaba amagambo yakomeje gukwirakwiza ahamya ko habayeho kurenganya abaturage, cyane cyane ko abasenyewe ntaho bafite biking kuri ubu, nk’uko Kigali Today yabyiboneye ubwo yabasuraga nyuma yo gusenyerwa.

Umwe mu basenyewe wari uhagaze imbere y’itongo rye avuga ko babonye imodoka zuzuye abaloko difensi baza gusenya.

Agira ati: “Twabonye amakamyo yuzuye abagororwa na local defense zidusesekayekayeho. Nta kintu na kimwe bashakaga kutuvugisha usibye gusenya amazu.”

Imwe mu nzu zashyizwe hasi.
Imwe mu nzu zashyizwe hasi.

Abandi baturage bavuganye na Kigali Today bo bavugako bamaze imyaka baratuye aha ku buryo buzwi n’ubuyobozi bwanabahaye ibyangombwa by’ubutaka, ubu bakaba bafite ikibazo cy’aho bugama izuba n’imvura.

Umwe muribo, Ngayaberura Donatien yagize ati: “Nta muntu wubatse aha atabiherewe uburenganzira n’abayobozi. Ikidutangaza nuko abadusenyera aribo baduhaye ibyangombwa byo kubaka aha hantu.”

Uyu mudugudu wa Gakagati ni umwe mu yasaranganijwemo amasambu n’inzuri. Bamwe mu bahawe inzuri bagiye bazigurisha abaturage bavuye hirya no hino mu gihugu, ari nako aba bahatuye.

Ngo mu kuhagura byabaga bizwi n’ubuyobozi ndetse aba baturage bakaba barahawe ibyangombwa bya burundu by’ubutaka.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, ngo abaturage bagiriwe inama n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’umutungo kamere yaje kubakoresha inama baranga barinangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe sabiti Fred atangaza ko imiryango yumvise inama bagiriwe yo yimutse. Ati: “Abumvise icyo amabwiriza yavugaga baremeye baranimuka. Aba rero n’abinangiye.”

Kuba ubuyobozi buvugako aha hagenewe ubworozi bakirukana abahaguze badasubijwe amafaranga yabo kandi aho bavuye baragurishije, aba baturage ngo babona ari akarengane kuboryo ngo nta nahandi biteguye kwerekeza.

Ikifuzo cyabo kugeza ubu ngo ni uko babona barengana bakaba basaba inzego zabishinzwe kubarenganura bakabagara n’imyaka yabo kuko abenshi bari barahinze.

Ku bindi byemerwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, ngo nuko habaye amakosa ni mu nzego zibanze zitakoze inshingano zabo zikemera ko abaturage batura mu kajagari ibi nibyo byatumye bamwe mu bayobozi b’imidugudu, abo ku kagari bahabwa ibahano birimo no kubahagarika ku mirimo yabo.

Mukugirango agire icyo abivugaho, twagerageje kuvugana na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Madamu Odette Uwamariya ntibyadukundira kuko yari munama nkuko twabitangarijwe na Eric Muvunyi ushinzwe itumanaho muntara.

Kuri uyu wa gatanu, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yasuye aba baturage anabizeza ko bagiye gutuzwa mumudugudu bidatinze, ndetse anabizeza ubundi bufasha bw’akarere.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi birababaje cyane kuko ntibisanzwe niba batuye ahatemewe bari bakwiye guhabwa igihe cyo kwitegura.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

ibi birababaje cyane kuko ntibisanzwe niba batuye ahatemewe bari bakwiye guhabwa igihe cyo kwitegura.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka