Rwimiyaga: Abana bamwe ntibakingirwaga kubera amande
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015, mu Murenge wa Rwimiyaga batashye ivuriro rito rya Gakagati basaba abaturage kurigana ngo bagabanye impfu z’abana n’ababyeyi.
Akagari ka Rutungo iri vuriro rito (poste de santé) riherereyemo gatuwe cyane nyuma y’umwaka wa 2008 kubera isaranganya ry’ubutaka.

Atuhe Sabiti Fred, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, na we yemeza ko abaturage baho bari bafite ibibazo byinshi by’ubuzima. Avuga ko umurwayi yakoraga urugendo rw’ibirometero 40 ajya kwivuriza i Matimba cyangwa 34 ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Bugaragara na bwo atanze amafaranga hagati y’ibihumbi bitanu n’umunari y’urugendo.
Ngo byatumaga hari abativuza bigateza impfu nyinshi z’abana n’ababyeyi, kandi bikabangamira gahunda yo kurwanya malariya n’izindi ndwara. Atuhe Sabite Fred yagize ati “ Wasangaga impfu z’abana zigaragara mu karere, ababyeyi babyarira mu ngo hakavamo n’impfu. Malariya nyinshi idakira ndetse n’izindi ndwara nyinshi. Iri vuriro ni igisubizo ku baturage.”
Musengayire Asther, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Gakagati, avuga ko kubera amafaranga y’urugendo kuri moto kugera kwa muganga bamwe bahitagamo kwigumira mu ngo.
Ahanini ngo iki kibazo cyari ku babyeyi kuko batajyaga kwisuzumisha inda, bakabyarira mu ngo ndetse ntibanakingize abana kubera gutinya amande. Ngo mu mezi atatu gusa ashize abana 15 barapfuye kubera kubyarirwa mu ngo no kutitabwaho n’abaganga.
Agira ati “ Harimo abanga gukingiza kuko yabyaye atipimishije, yarabyariye mu rugo, agatinya amande. Muri iki gihembwe twapfushije abana 15 kandi hari n’aho tutagera.”
Ubusanzwe, mu Karere ka Nyagatare ngo umubyeyi ugiye gukingiza atarigeze ajya kwipimisha inda kwa muganga acibwa abande y’ibihumbi bitanu.
Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Byumba, yasabye abaturage gufata neza ibi bikorwa no kutongera kurembera mu ngo. Ikindi yabasabye kugira isuku kuko ari bwo bazarushaho kwirinda indwara nyinshi.
Iri vuriro rito rya Gakagati ryuzuye ritwaye akayabo ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse Akarere katanze ubutaka na bimwe mu bikoresho, indi nkunga yatanzwe n’Intara ya Rhenanie Platinat yo mu Budage binyuze muri Kiliziya Gatorika, Diyosezi ya Byumba.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se ninde washyizeho ayo mande koko, yakagombye kubanza kwigisha abaturage ibyiza bo kwipimisha , kubyarira kwa muganga no gukingiza abana
ubwose izo nkingo zajyaga he ra? . amande aragwira ariko ayurukingo yo umenya ahenze peee kubintu bizira ubuntu koko ugatuma abana burwanda bazibura nzabambarirwa