Rwimishinya: Abaturage bavuga ko hari ubujura bw’amatungo budasanzwe

Bamwe mu batuye mu kagari ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, baravuga ko muri ako gace hari abantu baza bashaka kugura itungo, batakumvikana na nyiraryo ku giciro bwacya mu gitondo nyir’itungo agasanga baryibye.

Nubwo bidakorwa n’abaguzi bose, hari amatungo amaze kuburirwa irengero muri ubwo buryo kandi akabura burundu.

Umwe mu baturage bo mu mudugudu w’Akabare ka II mu kagari ka Rwimishinya abisobanura muri aya magambo: “ushobora kuza ukumvikana n’umuntu, mu gitondo wajya kureba wanze amafaranga ugasanga ntayo ihari, ariko si ku baguzi bose. Ntabwo bayitwara ureba baraza bakayiba nijoro uryamye”.

Abo baturage bavuga ko batabimenyesha inzego z’ubuyobozi bitewe n’uko basabwa gutanga ibisobanuro byinshi ku biba ayo matungo kandi baba bayibye mu ijoro ba nyirayo basinziriye.

Bavuga ko nta bimenyetso baba bafite ko ari abashakaga kuyigura bibye iryo tungo. Bati “ugiye mu bayobozi bakagusaba ibimenyetso wabivuga?”

Abayobozi nta makuru bafite kuri ubwo bujura

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwimishinya n’uw’umurenge wa Rukara bavuga ko nta makuru bafite kuri ubwo bujura kuko nta muturage wigeze abamenyesha ko yibwe itungo rye muri ubwo buryo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rukara avuga ko nta bujura bw'amatungo buri mu murenge we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara avuga ko nta bujura bw’amatungo buri mu murenge we.

Ngabonziza Bideri Vincent uyobora umurenge wa Rukara avuga ko bishoboka ko abaturage ubwabo baba biyibisha bakagurisha amatungo ya bo bakayanywera, babura uko babisobanura bakabeshya imiryango ya bo ko amatungo ya bo yibwe.

Ati “[Umuturage] ashobora no kuyigurisha agira ngo ayihishe umugore akayitanga muri ubwo buryo akayitirira ko bayibye. Haba hari utuntu twinshi dushingiye no kumibanire y’abantu, ashobora no kuryiba akajya kurinywera”.

Yongeraho ko ikibazo cy’ubujura nk’ubwo kitari mu murenge wa Rukara kuko bubaye buhari inzego z’ubuyobozi cyangwa izishinzwe umutekano zari kuba zibizi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka