Rweru: bazindukiye ku murenge basaba gukemurirwa ikibazo cy’aho baba

Imiryango igera kuri 24 yo mu kagari ka Rutete mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, tariki 04/04/2012, yazindukiye ku biro by’umurenge wabo kugira ngo ubakemurire ikibazo cyaho baba kuko aho yari icumbitse babirukanye.

Iyo miryango yabaga mu mazu ya nyakatsi maze aho ziciriwe bagongagonda amazu ya shitingi bayajyamo nyuma ubuyobozi buyabakuramo bujya kubacumbikishiriza mu bikoni by’abaturanyi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rutete; nk’uko umwe mu bari muri iyo miryango, Nyiransengimana Marie Goretti, abivuga.

Yagize ati “ibyo bikoni bari baraducumbikiyemo babidukuyemo ngo tubivemo kuko bashaka kurangiza kubyubaka dore ko twabigiyemo bituzuye”.

Impamvu nyamukuru yo kwirukanwa muri ibyo bikoni bari bacumbitsemo nuko rwiyemezamirimo wubatse amazu yo muri uwo mudugudu, Uwizeyimana Dieudonne, ashaka kurangiza kubyubaka kugira ngo ahabwe amafaranga yari yasigaye.

Mu nama y’igitaraganya umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Jean Christophe, yagiranye n’abo baturage yashakiwemo igisubizo cy’uko abari babacumbikiye mu bikoni byabo bagomba kubaha icumbi ry’igihe gito bakabana mu nzu.

Ati “mubihanganire bitarenze ukwezi kumwe amazu yabo arimo kubakwa araba arangiye maze bajye kuyabamo”.

Bamwe bari bicaye imbere y'umurenge abandi bari mu kibuga
Bamwe bari bicaye imbere y’umurenge abandi bari mu kibuga

Akarere ka Bugesera karimo kubaka amazu 14 amaze gusakarwa hakaba hasigaye kuyakinga no kuyakorera isuku.

Diyasipora nyarwanda nayo irimo kubaka andi 9 ageze mu gihe cy’isakara, nayo azahabwa abo baturage batagira aho baba; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru.

Benshi muri abo baturage ni abirukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bagataha mu Rwanda mu myaka ya 2006 na 2007.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabasabako mwatubariza akarere ka Bugesera n’umurenge wa Rweru uburyo bazakemura ikibazo cy’amazi neza amaze imyaka irani irenga atagera mumarobine mariner twaratatse tubura abadutabara dusigaye twibaza niba turi mu Rwanda byaratuyobeye kbs

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

none se kuki abantu basenyewe ntibabonera aho kuba. ntago aribyo rwose, dushyigikiye gahunda ya leta yo guca nyakatsi ariko uko byashyiwe mu bikorwa hamwe na hamwe biteye inkeke. abayobozi bahigaga guca nyakatsi ariko bakirengagiza abazibamo, plz abanyarda twemera gutanga ubufasha bwose ariko ibintubikajya bishyirwa mu bikorwa neza!

Kiiza yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka