Rwempasha iregereza abaturage servise yo gusezerana mu mategeko
Nyuma yo gusezerana kubana byemewe n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, imwe mu miryango yo mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare itangaza ko ubusugire bw’ingo bugiye kwiyongera.
Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko kwegereza abaturage iyi gahunda bizatuma benshi bayibonamo, ikindi kandi bikaba byoroha kuyobora abaturage babana bizwi n’itegeko.
Bamwe muri aba basezeranye bahamya ko kumara imyaka babana nk’abashakanye bitazwi na Leta bifite uruhare ku myuvire yo hasi, rimwe na rimwe bigaterwa n’ubushobozi bwo kutagera ku murenge.
Iri ni naryo shingiro ry’umuhigo w’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha aho biteganyijwe ko buri kagari kazegerezwa iyi service nk’uko byemejwe na Gakuru James umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.
Mu gihe abasezeranye bavuga ko iki gikorwa kizamura icyizere hagati y’abashakanye ngo iyo umugore n’umugabo babana byemewe n’amategeko ubuyobozi bworoherwa mu gucyemura amakimbirane yavuka hagati yabo.

Gakuru James yatangaje ko mu gihe bibaye ngombwa ko abashakanye batandukanye byemejwe n’urukiko byoroha kubagabanya imitungo bari basangiye, naho ubundi ngo bapfa kugendera ku bana iyo bahari. Yavuze ko hari ubwo umugabo yitora akirukana umugore, uko yaje akaba ariko n’undi mushya aza.
Mu buhamya bw’abasezeranye batangaza ko ingo zabo zigiye gutera imbere kuko bagiye kuzikorera nta rwikekwe. Gahigana Feliciani yari amaze imyaka 28 abana n’umugore we akaba avuga ko gusezerana binamwongereye agaciro mu rugo no mu muryango muri rusange.
Yagize ati “Hari ubwo twabanaga twitwa seribateri ariko ubu nyuma yo gusezerana mbaye umugabo mu rugo” .
Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muhango wakozwe habanje gusobanurwa imicungire y’umutungo w’abashakanye, n’amwe mu mategeko mbonezamubano, iyi miryango igera kuri 25 yakanguriwe kuganira no guha uburere bwiza abana binyujijwe mu mibanire myiza.
Aha umunyamabanga nshingwabikorwa by’umurenge akaba yababwiye ko nyuma yo kumenyekanisha umubano wabo muri Leta nayo yiyemeje gukomeza kubafasha mu iterambere ry’ingo zabo.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusezerana mumategeko