Rwarutabura (Nyamirambo) Kwirinda Coronavirus bisa n’aho bitabareba: Amafoto + Video

Nk’uko nabigenje ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 , uyu munsi ahagana mu ma saa yine z’amanywa, nerekeje i Nyamirambo ahazwi nka Rwarutabura, kureba uko bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage bavuga ko imirimo yagabanutse cyane
Abaturage bavuga ko imirimo yagabanutse cyane

Njye n’itsinda ry’Abanyamakuru bo mu ishami ry’amashusho twajyanye, twasanze muri aka gace, urujya n’uruza rw’abantu biganjemo abajya n’abava guhaha, ndetse n’abandi birengangije gahunda ya Guma mu rugo , barimo bitemberera mu muhanda, abandi biyicariye nk’aho ntacyabaye.

Mu mihanda ya Rwarutabura n'uku hifashe
Mu mihanda ya Rwarutabura n’uku hifashe

Ikindi twabonye giteye impungenge cyane, ni ubucucike mu bacuruza ibiribwa, aho bigaragara ko bacuruza bahekeranye cyane bo ubwabo, ndetse bakanahekerana n’abaza kubagurira bamwe batambaye agapfukamunwa, abandi bakambaye nabi.

Abacuruza ibiribwa baregeranye cyane
Abacuruza ibiribwa baregeranye cyane
Umubyigano hagati yabagura n'abagurisha bamwe batambaye udupfukamunwa watuma banduzanya Covid19
Umubyigano hagati yabagura n’abagurisha bamwe batambaye udupfukamunwa watuma banduzanya Covid19

Bamwe mu baturage batubonaga batambaye udupfukamunwa wabonaga ntacyo bibabwiye, babona tubatunze camera ngo dufate amashusho bagatanguranwa bashaka aho bagashyize ngo bakambare, abandi bakiruka batwihisha.

Kwambara udupfukamunwa neza ni ibihuha kuri bamwe
Kwambara udupfukamunwa neza ni ibihuha kuri bamwe
Uyu we agapfukamunwa akumva kuri Radiyo
Uyu we agapfukamunwa akumva kuri Radiyo

Ibi bigaragaza rero ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukangurira abatuye aka gace kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, kuko nk’uko mubibona mu mafoto akurikira, bigaragara ko basa n’abumva Covid-19 itabareba.

Aba bakora akazi ko gutwaza abantu imizigo bari mu kivunge tubatunze camera bariruka
Aba bakora akazi ko gutwaza abantu imizigo bari mu kivunge tubatunze camera bariruka
Aba bo ngo Guma mu Rugo ntibareba
Aba bo ngo Guma mu Rugo ntibareba
Mu gihe kudoda inkweto bitari muri serivise z'ingenzi we ari kubikora atanambaye agapfukamunwa
Mu gihe kudoda inkweto bitari muri serivise z’ingenzi we ari kubikora atanambaye agapfukamunwa

Twibukiranye ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021, mu Rwanda hagaragaye abarwayi bashya 312 ba Covid-19 barimo 186 babonetse i Kigali.

Muri Rwarutabura umenya Coronavirus itajya ifata abana
Muri Rwarutabura umenya Coronavirus itajya ifata abana
Twebwe rwose ibya corona ntitubizi
Twebwe rwose ibya corona ntitubizi
Iyizire twigire ku isoko mwana wanjye, ibya Corona n'iby'abakire
Iyizire twigire ku isoko mwana wanjye, ibya Corona n’iby’abakire
Aba bose babuze ibisobanuro bifatika by'iyo bagannye
Aba bose babuze ibisobanuro bifatika by’iyo bagannye
Aba bo ngo nubundi ntibakunda mu rugo nimbaveho
Aba bo ngo nubundi ntibakunda mu rugo nimbaveho
Tujye kwiyambaza Polisi turabona aba bavandimwe batunaniye
Tujye kwiyambaza Polisi turabona aba bavandimwe batunaniye
Mu mihanda ya Rwarutabura n'uku hifashe
Mu mihanda ya Rwarutabura n’uku hifashe
Aha ntibyoroshye ko wacuruza utabyiganye n'umuguzi
Aha ntibyoroshye ko wacuruza utabyiganye n’umuguzi
Hatagize igikorwa Rwarutabura yahinduka indiri ya Covid19
Hatagize igikorwa Rwarutabura yahinduka indiri ya Covid19

Reba Video uko byari byifashe:

Photo: Muzogeye Plaisir

Video: Salomon George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kuba bamwe mu baturage batari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus kandi hagomba kugira igikorwa. Ariko nawe byaba byiza nkumunyamakuru mbere yo gutangaza inkuru umenya aho uri aho ariho kuko aho nabonyemo namafoto yahitwa Mumiduha kandi aho hari isoko rihahirwamo na Nyamirambo yose. Urumva ko urjya nuruza rwabantu rutabura ahantu nkaho. Yego urifuza ko inkuru yawe igera kure kandi ni byiza. Reka nizereko ubutaha muzabikosora. Murakoze.

Mugisha Eric yanditse ku itariki ya: 22-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka