Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.

Ikigaragara aho nagiye nca, nagiye nsanga hari aho abantu bibereye ku mihanda baganira, abitwaza kujya gushaka serivise zemewe bakaboneraho kuganira, abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa, n’umubyigano mu bahaha.
Hari n’aho nabonye bacuruza inkweto mu gihe zo zitabarirwa muri serivise za ngombwa zikenewe muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

Hari n’aho nabonye ababyeyi bacuruza imboga zitandukanye n’imbuto ku dutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha.
Bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko nubwo kugurira abo babyeyi ari amaburakindi, harimo no kubatera inkunga ngo na bo babeho. Icyakora ngo biteye inkeke n’impungenge, ngo kuko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid19 mu ngo banyuramo mu buryo bworoshye.

Nanyuze no muri Gare ya Nyabugogo kureba niba abaturage Guma mu Rugo yasanze muri Kigali ariko bifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo, nshaka kureba niba bose barafashijwe gutaha.
Mbaza ngo wasanze bimeze bite? Nasanze aba baturage bose nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobanuye, barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, ubu gare ya Nyabugogo ikaba yera de!


Dore mu yandi mafoto uko bimeze:



















Photo : Roger Marc Rutindukanamurego
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkawe utazi kwandika REB,cyangwa ikinyarwanda neza ngo unabanze usuzume ibyo ugiye kohereza bizasomwa na benshi,akazi usaba ni ako kwigisha iki? Ubwo se ireme ry’uburezi uzaha abo uzigisha ni irihe? Utirahuriye arahurira abandi? Singaye na wa Mukecuru.. Hize uwize hambere mu myaka yashize, naho ubu ni ubucanshuro cyangwa ni ukurangiza umuhango mba ndoga Rugigana.
Nkawe utazi kwandika REB,cyangwa ikinyarwanda neza ngo unabanze usuzume ibyo ugiye kohereza bizasomwa na benshi,akazi usaba ni ako kwigisha iki? Ubwo se ireme ry’uburezi uzaha abo uzigisha ni irihe? Utirahuriye arahurira abandi? Singaye na wa Mukecuru.. Hize uwize hambere mu myaka yashize, naho ubu ni ubucanshuro cyangwa ni ukurangiza umuhango mba ndoga Rugigana.
Ikibazo cyaw nukwandarika amaso kubibazo bitakureba naw ushaka kwita REB nabarimu amadebe?ntakosa yakoze nuko atashyize mucyapa gusa ubutaha ujye wita mugusuzuma ibyaw nibyo bibabaje kurushako wamara umwanya kubiruhije abandi.
Murakoze kwiyo nkuru mutubarize reb muri ko batwohereje kukigo twagerayo master akatubwirako yasabye abarimu7 nonene bamuhaye 42 ubwo tuzabigenzute? Gusa ibyangombwa yarabyakkiye atubwirako arabigeza kukarera bakazatubwira none birangiye tugiye guma murugo ntagisubizo(Aho batwohereje ni ep rusororo Adventist mukarere ka gasabo hafi nikabuga mutubarize mushaka kumbaza birambuye mwambaza kuriyo email cangwa 0782283862 murakoze rworwo