Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto

Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.

Bavuye guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira
Bavuye guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira

Ikigaragara aho nagiye nca, nagiye nsanga hari aho abantu bibereye ku mihanda baganira, abitwaza kujya gushaka serivise zemewe bakaboneraho kuganira, abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa, n’umubyigano mu bahaha.

Hari n’aho nabonye bacuruza inkweto mu gihe zo zitabarirwa muri serivise za ngombwa zikenewe muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo
Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo

Hari n’aho nabonye ababyeyi bacuruza imboga zitandukanye n’imbuto ku dutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha.

Bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko nubwo kugurira abo babyeyi ari amaburakindi, harimo no kubatera inkunga ngo na bo babeho. Icyakora ngo biteye inkeke n’impungenge, ngo kuko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid19 mu ngo banyuramo mu buryo bworoshye.

Aba babyeyi b'udutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha. Hari impungenge z'uko bakwirakwiza covid19 mu ngo banyuramo
Aba babyeyi b’udutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha. Hari impungenge z’uko bakwirakwiza covid19 mu ngo banyuramo

Nanyuze no muri Gare ya Nyabugogo kureba niba abaturage Guma mu Rugo yasanze muri Kigali ariko bifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo, nshaka kureba niba bose barafashijwe gutaha.

Mbaza ngo wasanze bimeze bite? Nasanze aba baturage bose nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobanuye, barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, ubu gare ya Nyabugogo ikaba yera de!

Gare ya Nyabugogo nta n'inyoni itambamo
Gare ya Nyabugogo nta n’inyoni itambamo

Dore mu yandi mafoto uko bimeze:

Aba dore uko bimereye mu muhanda n'ukuntu bambaye agapfukamunwa
Aba dore uko bimereye mu muhanda n’ukuntu bambaye agapfukamunwa
Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n'ubu nandika iyi nkuru ndacyategereje igisubizo
Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n’ubu nandika iyi nkuru ndacyategereje igisubizo
N'aba ni uko
N’aba ni uko
Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
Uyu ni umuzunguzayi w'imiti gakondo, nawe ngo ari muri serivisi z'ubuvuzi zemerewe gukora
Uyu ni umuzunguzayi w’imiti gakondo, nawe ngo ari muri serivisi z’ubuvuzi zemerewe gukora
Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.
Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.
Mundebere namwe nk'aba bana rwose ukuntu bigabije umuhanda nta dupfukamunwa muri ibi bihe turimo
Mundebere namwe nk’aba bana rwose ukuntu bigabije umuhanda nta dupfukamunwa muri ibi bihe turimo
Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
Polisi n'abakorerabushake bari gufatanya gukangurira abaturage baje guhaha gushyira intera hagati yabo
Polisi n’abakorerabushake bari gufatanya gukangurira abaturage baje guhaha gushyira intera hagati yabo
Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy'uko iki cyorezo kizatsindwa ubuzima bugasubira mu buryo
Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy’uko iki cyorezo kizatsindwa ubuzima bugasubira mu buryo

Photo : Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nkawe utazi kwandika REB,cyangwa ikinyarwanda neza ngo unabanze usuzume ibyo ugiye kohereza bizasomwa na benshi,akazi usaba ni ako kwigisha iki? Ubwo se ireme ry’uburezi uzaha abo uzigisha ni irihe? Utirahuriye arahurira abandi? Singaye na wa Mukecuru.. Hize uwize hambere mu myaka yashize, naho ubu ni ubucanshuro cyangwa ni ukurangiza umuhango mba ndoga Rugigana.

Samson. yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Ikibazo cyaw nukwandarika amaso kubibazo bitakureba naw ushaka kwita REB nabarimu amadebe?ntakosa yakoze nuko atashyize mucyapa gusa ubutaha ujye wita mugusuzuma ibyaw nibyo bibabaje kurushako wamara umwanya kubiruhije abandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2021  →  Musubize

Murakoze kwiyo nkuru mutubarize reb muri ko batwohereje kukigo twagerayo master akatubwirako yasabye abarimu7 nonene bamuhaye 42 ubwo tuzabigenzute? Gusa ibyangombwa yarabyakkiye atubwirako arabigeza kukarera bakazatubwira none birangiye tugiye guma murugo ntagisubizo(Aho batwohereje ni ep rusororo Adventist mukarere ka gasabo hafi nikabuga mutubarize mushaka kumbaza birambuye mwambaza kuriyo email cangwa 0782283862 murakoze rworwo

Alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka