Rwanda rwanze kwakira abarwanyi ba M23 bazanywe na MONUSCO

U Rwanda rwanze kwakira abarwanyi 29 bo mu mutwe M23 bari bazanye n’abarwanyi barindwi bahoze muri FDLR baje baherekejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro muri Congo (MONUSCO) hamwe n’itangazamakuru ryo muri Congo.

Aba barwanyi bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo tariki 14/07/2012 bamaze iminota igera kuri 45 ku butaka buri hagati y’ibihugu byombi kubera kutumvikana ko bagezwa mu Rwanda.

Kuba abarwanyi ba M23 barimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda biri mu bituma Leta ya Congo na MONUSCO bashinja u Rwanda gutera inkunga abarwanyi ba M23 ndetse bakita abo barwanyi kuba Abanyarwanda birengagije ko ari Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bafite uburenganzira barwanira.

Umuyobozi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Sayinzoga John, avuga ko abarwanyi barindwi ba FDLR bakiriwe mu Rwanda i Mutobo kuko ari Abanyarwanda baje mu gihugu cyabo, kandi yemeza ko u Rwanda rwanze kwakira abarwanyi 29 ba M23 kuko atari Abanyarwanda.

Byari biteganyijwe ko kuri icyi cyumweru abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengherazuba mu Rwanda bahura bakaganira ku rugomo rukorerwa Abanyarwanda bajya muri Congo, ariko iyi nama ntiyashoboye kuba kubera ko abayobozi batabonetse.

Tariki 12/07/2012, mu mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo yo kwamagana M23 ikomeje gufata uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru ariko ibi bikorwa bijyana n’urugomo rwo guhohotera Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakorera i Goma babashinja gufasha umutwe wa M23.

Ninde nyirabayazana w’ikibazo cya M23?

Perezida Kagame ari mu gihugu cy’Ubwongereza mu cyumweru gishize mu kiganiro Hardtalk kuri BBC yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare u Rwanda rufite mu ntambara ibera muri Congo, atangaza ko atabona impamvu u Rwanda rwafasha umutwe wa M23 kandi rufitanye imibanire myiza na Congo.

Muri 2009 u Rwanda na Kongo bafatanyije mu kugarura umutekano mu karere barwanya imitwe ihungabanya umutekano, ndetse n’umutwe wa CNDP wari uhangayikishije Leta ya Congo wumvikana na Leta imirwano igahagarara.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo cya M23 ari icy’Abanyekongo akaba aribo bakwiye kubishakira igisubizo kuko abongeye kwegura intwaro ari bamwe mu bari mu ngabo za Congo kubera ko Leta itubahirije amasezerano.

Ibi kandi Perezida Kagame abihurizaho na bamwe mu Banyekongo basanga igihugu cyabo kitakagombye kuguma mu ntambara kubera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babuzwa uburenganzira bwabo; nk’uko byanditswe ku mbuga zitandukanye zandikirwa muri Kongo.

Leta ya Congo n’amahanga bagomba kumenya ko mbere y’umwaduko w’abazungu Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byari iby’u Rwanda byomekwa kuri Congo kandi birimo abantu bavuga Ikinyarwanda kandi ubu babuzwa uburenganzira bwabo nkaho atari abanyagihugu.

Kuba abo banyagihugu babuzwa uburenganzira bahagurukira kurengera uburenganzira bwabo ntibyagombye gutwerererwa u Rwanda ahubwo Leta ya Congo yagombye gucyemura ikibazo cyabo ubundi ikarwanya imitwe ihungabanya umutekano w’ibindi bihugu maze amahoro agatemba muri Congo.

Ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ni kimwe mu biri buhuze Perezida Kagame na Perezida Kabila bari Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.

Biteganyijwe ko baza kuganira ku byavuye mu nama yahuje abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye mu muryango w’akarere k’ibyaga bigari (ICGLR) bemeje ko hashyirwaho ingabo zakoreshwa mu guhashya imitwe ihungabanya umutekano mu karere.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndifuza kubaza niba abayobozi ba CONGO KINSHASA niba batekereza ku cyatumye PATRICE RUMUMBA N’izindi NTWARI za AFRICA,Barafashe ikemezo cyo kurwanya bivuye inyuma ABAKORONI(ABAZUNGU)None nyuma y’urupfu rw’izontwari koko CONGO KINSHASA irumva iteze igisubizo cyayo na M23(IMANA IHE AMAHORO N’IMIGISHA M23 INABARANGAZE IMBERE,BAKOMERE BAKOMEZE UBUTWARI BAZANESHA)muri MONUSCO?hari ikindi izafasha CONGO cyangwa AFRICA usibye kutwicira abaturage bari mungabo,bakaduteza umwiryane ngo impamvu Z’imvururu n’intambara z’urudaca muri KIVU zombi ni URWANDA?aba congolais et congolaise bakwiriye gufatira urugero kubyo MINUAR yakoreye abantarwanda BABATUTSI muri ETO KICUKIRO,mugihe cya GENOCIDE yakorewe ABATUTSI mu1994,buriya rero RDC nifate iyambere yikemurire ibibazo,nibibananira bitabaze AFRICA begutega amahoro kubazungu kuko nibo bateranyije ABANYAFRICA;batugabanyiriza ibihugu ngo baraca imipaka boshye aribo batugabiye AFRICA NZIZA cyane.ndasaba abakunda CONGO bose kutita kumanjwe yabasebanya bitana bamwana ngo baritakana URWANDA,nimwegeranye imbaraga zanyu mubanze mutsinsure abazanywe no kubavomera imitungo batundira kujya gutungira iwabo,nimubatsinsura muture umubano na AFRICA amaze mutahure impunzi zanyu zakwirakwiriye muri AFRICA,muzigarure muri RDC murebeko M23 hari icyo yongera kurwanira.nguwo umuti wo gutsinda intambara mwiteje.

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

NJYE MBONA UMUTI WA CONGO N’ABATURAGE BAKIRIYA GIHUGU BAVUGA IKINYARWANDA,UTAKABAYE KO ABAYOBOZI BAKIRIYA GIHUGU
BITANA BAMWANA BATERERANA ABATURAGE BABO NGO NUKO BAVUGA IKINYARWANDA,KANDI BAZINEZA KO IMVANO YABYOSE ARI ABAZUNGU BAKASE IMIPAKA BAKAYIKATIRAHO N’ABATURAGE BARI ABANYARWANDA BAKAGIRWA ABA CONGOLAIS KUBERA ABAZUNGU.MBONA RERO CONGO NIBA INANIWE KWEMERA ABATURAGE BAYO NK’ABENE GIHUGU,NIBIRUKANANE N’UBUTAKA BWABO BABUTAHANE NKUKO BAJYANYWEHAMWE.BITYO AHO KUGIRANGO ABAZUNGU BITIRIRE URWANDA IBYO BAKOZE KDI BAKIRINYUMA,NIBONGERE BIVUGURUZE KUBYEMEZO BAFASHE BAKATA IMIPAKA BAGARURIRE URWANDA UBUTAKA N’ABATURAGE BAREBEKO AMAHORO ADAHINDA MU GIHUGU CYABO BAHORANYE KUVAKERA MBERE Y’UMWADUKO W’ABAZUNGU MURI AFRICA.

yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

Pay attention to what you write my dear:
Abanyarwanda b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakorera i Goma babashinja gufasha umutwe wa M23.

jean yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

None se ibyo wabikuyehe?source plz. ko usoza inkuru yahindutse amateka atagira attribution? Sawa akazi keza komereza aho ariko ujye ukosora utuntu nkutwo.

Jotham Ntirenganya/IGIHE, reporter yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka