RwandAir yazanye indege ya mbere itwara imizigo

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko indege ya mbere itwara imizigo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Iyo ndege yitwa 787-800 Boeing Converted Freighter (BCF) yagenewe gutwara imizigo, ije mu Rwanda ikenewe cyane kuko hari benshi bagiye bagaragaza ko baburaga uko bageza ingano y’ibicuruzwa byabo ku Isoko mpuzamahanga ikenewe n’abakiliya.

Ni serivisi kandi ikenewe cyane mu byerekezo byo muri Afurika by’umwihariko, nk’Umugabane uri mu nzira zo gutangiza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir Yvonne Makolo, yagize ati: “Imizigo ikomeje kongerera agaciro ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse nk’Igihugu kidakora ku nyanja, tuzirikana akamaro n’agaciro byo guhuza ibyerekezo by’imizigo.”

Yakomeje agira ati: “Turashaka guharanira ko Afurika ihuzwa n’Isi mu buryo bwihariye, bikazayobora iterambere ry’ubukungu ndetse bikihutisha ubucuruzi bikomeye.”

Umuyobozi w’ishami rya RwandAir rishinzwe serivisi yo gutwara imizigo Bosco Gakwaya, aheruka kubwira itangazamakuru ko iyi ndege izahera ku mizigo ijya n’ituruka i Dubai mu Burasirazuba bwo hagati, no mu byerekezo bike byo muri Afurika.

Yakomeje avuga ko iyo ndege ije mu gihe cyiza kandi ikaba ari ingirakamaro cyane mu guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga, by’umwihariko isoko rya Dubai ndetse n’andi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Yagize ati: “Iyi ndege ifite ubushobozi bwo kwikorera toni 23 kandi zirahagije. Ibyerekezo byacu bya mbere twiteguye kubihaza dukurikije ubusabe tuba dufite.”

Iyo ndege ikoresha ibikomoka kuri Peteroli bikeya ku kigero cya 20% ugereranyije, kandi nanone n’ibyuka bihumanya ikirere isohora biri hasi cyane.

Iyi ndege ifite umuryango munini winjirizwamo imizigo, ikoranabuhanga rifata iyo mizigo mu ndege ndetse n’imyanya y’abantu bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murako Kigalitiday kutugezaho iyi nkuru nawe munyamakuru Nadia Uwamaliya(iterambere ry’igihugu).

Kagaba alexis yanditse ku itariki ya: 25-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka