RwandAir yatangiye ingendo zerekeza i Paris nta handi ihagaze

Ikompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandaAir, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 yatangiye gukora ingendo ziva i Kigali zerekeza i Paris mu Bufarannsa idaciye mu kindi gihugu. Ibi bikubiye muri gahunda y’iyi kompnyi yo kwagura ibyerekezo binyuranye yerekezamo idahagaze, by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.

Ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023 ni bwo RwandAir yatangaje ko igiye kujya ikora ingendo, Kigali-Paris gatatu mu cyumweru mu rwego rwo kurushaho kunoza imigenderanire y’ibihugu byombi, kuruta uko byari bimeze binyuze muri uwo muyoboro mushya.

Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka ni bwo RwandAir yatangaje ko iteganya gutangira ingendo zerekeza mu Bufaransa zidaciye mu kindi gihugu, bihita bigira Kigali-Paris icyerekezo cya 25 iyi kompanyi ijyanamo abagenzi.

Icyo gihe RwandaAir yaratangaje iti “Ingendo nshya zerekeza mu Mujyi wa Paris zizajya zikorwa gatatu mu cyumweru, zizaha abakiriya uburyo bworoshye bwo kugera muri umwe mu mijyi myiza kandi ishimishije mu Burayi, ndetse zinahuze u Bufaransa na Kigali mu mutima wa muri Afurika”.

Iyi kompanyi yakomeje itangaza ko indege zerekeza i Paris zizajya zihaguruka i Kigali saa sita n’igice z’ijoro (00:30)buri wa Kabiri, ku wa Kane no ku Gatandatu zigere ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle mu Bufaransa saa tatu (9:00) za mugitondo. Mu ngendo zigaruka zo, indege izajya ihaguruka i Paris saa tatu n’igice z’ijoro (21:30) buri wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu, hanyuma igere i Kanombe saa kumi n’ebyiri (6:00) za mu gitondo bukeye bwaho.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, icyo gihe yavuze ko icyerekezo cya Paris gisobanuye byinshi muri gahunda yo kwagura ibyerekezo by’iyi kompanyi.

Yaragize ati “Gutangiza ingendo zacu za mbere zijya i Paris ni intambwe ishimishije mu rugendo rwo kwaguka rwa RwandAir, ndetse ni ikintu cy’ingenzi ku mubano w’u Bufaransa n’u Rwanda. U Bufaransa ni isoko rikomeye kuri RwandAir kuko ari uguhuza umugabane wa Afurika n’uw’u Burayi binyuze iwacu i Kigali, muri iki cyerekezo gishya cya Paris nka hamwe mu hantu hakurura ba mukerarugendo ku Isi”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko abagenzi b’Abafaransa bahawe ikaze mu rugendo rwa mbere, kandi ko bazakomeza kwishimira imikorere ya RwandaAir uko imigenderanire izakomeza, ndetse inagura ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

RwandAir ivuga ko abagenzi bajya mu Bufaransa bavuye muri Afurika banyuze i Kigali mu Rwanda, ubu bizajya bibasaba amasaha atarenze umunani n’iminota 30 gusa. Ibi bizajya bibaha umwanya uhagije wo kumara mu mujyi nyaburanga wa Paris kandi ukungahaye ku muco.

Nanone kandi izi ngendo nshya eshatu mu cyumweru zizorohereza abagenzi bava mu Bufaransa berekeza mu majyepfo ya Afurika kugera mu Rwanda, basure ibyiza nyaburanga nk’inyamaswa zo muri parike nk’igagi ndetse n’ibindi binyuranye.

Iyi kompanyi kandi isanzwe ikora ingendo zijya mu bindi byerekezo bya Afurika zidahagaze, zijya mu bihugu nka Ghana, Kenya, Nigeria na Afurika y’Epfo. Magingo aya ifatwa nk’imwe muri kompanyi z’ingendo zirimo kuzamuka neza ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka