RwandAir yahagaritse ingendo zo muri Israel kubera Coronavirus

Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Isirayeli iza ku mwanya wa 31 mu bihugu 116 ku isi bimaze kwibasirwa n’icyorezo cya Koronavirusi, ikaba ifite abarwayi 58 mu barenga ibihumbi 116 bamaze kwandura kugera kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020.

Ingamba zashyizweho na Isirayeli kimwe nk’ibindi bihugu bitandukanye, zatumye kugenderana kw’amahanga kugabanuka, ku buryo byanateje igihombo kompanyi z’indege zo hirya no hino ku isi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda n’ubwo abajya i Tel Aviv muri Isirayeli bagabanutse cyane, bituma bafata icyemezo cyo kuba bahagaritse kujyayo.

Isirayeli habaye aha kabiri RwandAir ihagaritse kujya nyuma ya Guangzhou mu Bushinwa, aho icyorezo cya Koronavirusi cyadutse mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020.

Yvonne Makolo yagize ati “Yego twahagaritse kujyayo bitewe no kugabanuka k’umubare w’abajyayo, ariko ni iby’agateganyo ntabwo ari ibintu bizahoraho, ahandi ho turacyakomeje kujyayo uretse Guangzhou na Tel Aviv”.

RwandAir yari imaze kugira ibyerekezo 29 ijyamo hirya no hino ku isi, aho ivana abaza gusura u Rwanda ikanajyana abataha mu bihugu byabo, abadipolomate ndetse n’abacuruzi b’Abanyarwanda.

Koronavirusi yageze mu gihugu gituranye n’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Ministeri y’Ubuzima ya Kongo Kinshasa (DRC) yatangaje ko habonetse umurwayi wa Koronavirusi mu murwa mukuru Kinshasa, wahaje akomotse mu gihugu cy’u Bubiligi mu minsi mike ishize.

Mu mezi abiri n’igice Koronavirusi(COVID-19) imaze yadutse mu isi, imaze kwica abantu barenga ibihumbi bine, bakaba bahwanye na 6% by’abafatwa n’iyi ndwara.

Mu bamaze gufatwa na Koronavirusi bose, kimwe cya kabiri cyabo ni bo batangajwe ko bakize iki cyorezo, n’ubwo hari abongera bakarwara.

Leta z’ibihugu zikomeje gusaba abantu kwirinda kujya mu ruhame rwa benshi, gufunga amashuri, guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ingendo cyane cyane iz’indege, kwirinda guhana ibiganza cyangwa guhoberana, basabwa gukaraba intoki ndetse no gupfuka umunwa n’amazuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka