RwandAir igiye gutangira ingendo zijya mu Buhinde
Kuva muri Nzeri 2016 indege za Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingendo zo mu Kirere, RwandAir, zizatangira gukora ingendo zijya mu Buhinde.
RwandAir ivuga ko guhuza Kigali na Mumbai bizagabanya amasaha arindwi ku rugendo abava i Kigali bajya mu Buhinde bakoraga, ikazajya inahagarara gato i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.
Clarence Fernandes uhagarariye Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) mu Buhinde agira ati "Dar-Es-Salaam hatuye imiryango y’Abahinde benshi ariko nta ngendo ziyihuza n’Ubuhinde twari twakagize."
Izo ngendo nshya za RwandAir zijya mu Buhinde ngo zizagirira akamaro kanini abaturage bakomoka muri Aziya baba mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, by’umwihariko Abahinde baba i Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.
Fernandes avuga ko uko abagenzi bazagenda biyongera bazongera imyanya kugeza kuri 274 hifashishijwe indege ya A330-300.
RwandAir izatangira ikora ingendo enye mu cyumweru hifashishijwe indege nshya A330-200 ishobora gutwara abagenzi 244.
RwandAir ifatwa nka sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere iza ku isonga mu gutera imbere muri Afurika, bitewe n’uko indege zayo zikora ingendo mu bihugu bitandukanye muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Iki kigo giherutse guhabwa impamyabushobozi y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere (IOSA certificate), nyuma yo gukorerwa igenzura ry’imikorere myiza.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
komeza utere imbere Rwanda , tugiye kuzajya kuzenguruka isi twiyicariye mu mudendezo hamwe na Rwandair
KOMEZA IMIHIGO RWANDAIR DUKUNDA.Mpaka tugeze no kuri A330-800