RwandAir ibaye Kompanyi ya mbere y’indege muri Afurika mu gukingira Covid-19 abakozi bose
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, ivuga ko ibaye iya mbere muri Kompanyi z’indege zo muri Afurika ikingiye abakozi bayo bose Covid-19. Ibyo ngo bikaba bizatuma igirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.
Iyo Kompanyi yatangiye gukingira mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2021, intego ikaba yari ugukingira abakozi bayo bose, bakabona urukingo rwa COVID-19.
Ibikorwa byo gukingira abakozi bose bije nyuma y’uko RwandAir yatangaje ko izaba iya mbere muri Afurika mu kubona uruhushya rwa ‘IATA’ mu kwezi kwa Mata 2021, kugira ngo ishobore gutangira gukora ingendo mpuzamahanga.
Yvonne Manzi Makolo, Umuyobozi mukuru wa RwandAir, yagize ati “U Rwanda rwagerageje kwihutisha ikingira ry’abantu batanga serivisi zituma bahura n’abantu benshi, harimo n’abakozi ba RwandAir. Gahunda yo gukingira, igamije kugira ngo twizere ko tudashyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga baba bari mu kirere cyangwa se ku butaka.”
Yongeyeho ati “Twiteguye kongera kwakira abakiriya ba RwandAir, nka Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere, ubuzima n’umutekano by’abakiriya bacu ndetse n’abakozi bacu, ni cyo kintu cy’ingenzi kuri twe. Tumaze igihe dukora cyane kugira ngo tugarurire abakiriya bacu icyizere cyo gukoresha indege.”
Uretse abakozi ba RwandAir, n’abakozi b’izindi Kompanyi z’indege bakorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, barimo gukingirwa.
Kugeza ubu, RwandAir yerekeza ingendo zayo ahantu hagera kuri 25 mu bihugu 21 byo muri Afurika, i Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati no muri Aziya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|