Rwamagana: Urubyiruko rushamikiye kuri FPR rurasabwa kutihanganira ubukene
Urubyiruko ruri muri FPR rwo mu karere ka Rwamagana n’urw’ahandi mu gihugu rurasabwa kuba umusemburo w’iterambere kandi rukarangwa no kutihanganira ubukene ahubwo rugafata umwanzuro wo gukora no kwizera ko ibisubizo biri mu maboko yabo.
Ubu butumwa bwatanzwe na Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi, Ntezimana Aloys, ubwo tariki 17/05/2014 yaganiraga n’urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwari mu mahugurwa y’umunsi umwe agenewe abagize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi uru rubyiruko kugira ngo barusheho gukaza imbaraga mu bikorwa by’iterambere no kubaka igihugu, barangaje imbere urundi rubyiruko.

Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi, Ntezimana Aloys, yasabye uru rubyiruko ko kugira ngo rubashe kwiyubaka no kubaka igihugu nyabyo rukwiriye kugira ibintu rutihanganira birimo ubukene ndetse no gutega amaboko.
Kugira ngo bigerweho, bikaba bisaba ko urubyiruko rufata imyanzuro yo guhaguruka rugakora, rukigira, rwumva ko ibisubizo biri muri rwo. Yagize ati “Turifuza ko urubyiruko ruba umusemburo w’ibisubizo.”
Urubyiruko rwahawe ibiganiro muri aya mahugurwa rwatangaje ko rwungutse ubumenyi bushya buzabagirira umumaro mu mibereho yabo ndetse bakaba bazabisangiza abo bahagarariye hirya no hino mu mirenge.

Kayitare Jean Claude ukuriye Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gahengeri, avuga ko aya mahugurwa yamufashije gusobanukirwa amateka by’umwihariko ndetse n’uburyo urubyiruko rushobora kwiteza imbere rwubakiye ku kuzigama buhoro buhoro; kandi ngo inyungu yakuyemo, azazisangiza urundi rubyiruko.
Muziranenge Anisia ushinzwe imiyoborere myiza mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana na we yahamije ko bungutse ubumenyi bukomeye muri aya mahugurwa ugeranyije n’uko bari bayajemo, none ngo bafite ingamba n’icyizere cy’uko urubyiruko rwo muri aka karere rugiye gusobanukirwa kurushaho uburyo bwo gukora kugira ngo rwiteze imbere.

Perezida w’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, Ncamihigo Aloys, yasabye urubyiruko ahagarariye ko rwafata aya mahugurwa nk’impamba yo kubongerera imbaraga mu bikorwa byabo no kugira ngo baharanire impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda bose, cyane ko ngo uru rubyiruko ari rwo usanga rutanga serivise hirya no hino mu baturage.
Mu biganiro byahawe uru rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, harimo ibyibanze ku muryango wa FPR-Inkotanyi n’amahame yawo, icy’amateka y’u Rwanda, icyo kwihangira umurimo, gukoresha imbuga nkoranyambaga mu isakazamakuru ndetse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|