Rwamagana: Urubyiruko 78 rwitabiriye isiganwa ryo kwizihiza isabukuru ya FPR

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, kuri uyu wa 02/11/2012, mu karere ka Rwamagana habaye isiganwa ku maguru no ku magare ryitabiriwe n’abasore 54 n’abakobwa 24.

Muri iri rushanwa ryakoreshejwe n’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana abahungu basiganwaga ibirometero umunani naho abakobwa bagasiganwa ibirometero bine. Ku magare basiganwe ibirometero 34.

Iri rushanwa riri kuba mu nzego zose kuva mu Kagari kuzagera ku rwego rw’igihugu riri kuba mu mikino inyuranye nk’umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru n’amagare, imbyino ubuhanzi n’indirimbo n’ibindi. Muri iri siganwa, hahembwa abantu batanu ba mbere muri buri cyiciro.

I Rwamagana, ababaye aba mbere mu gusiganwa ku magare ni Ngiruwonsanga Gad wa mbere, Kayiranga Patrick wa 2, Nsengiyaremye Jacques wa 3, Rukundo Jean Baptiste wa 4 na Abimana Emmanuel wa 5. Umukobwa umwe rukumbi witabiriye isiganwa ryo gusiganwa ku magare yari Girubuntu Jeanne d’Arc.

Abanyarwanda barasabwa kugira ishyaka ryo kwikura mu bukene nk'iryo abarushanwa baba bafite.
Abanyarwanda barasabwa kugira ishyaka ryo kwikura mu bukene nk’iryo abarushanwa baba bafite.

Mu basiganwa ku maguru, abahungu batanu ba mbere babaye Kayiranga Theoneste, Bemba Paul, Rutijanda Medard, Nshimiyimana Jean Pierre na Biziyaremye Hamadi naho abakobwa baba Dusabemariya Aline, Uwingeneye Ziada, Uwera Esther na Uwimbabazi Aline.

Abasiganwa ku magare bahagurutse mu mujyi wa Rwamagana bakurikira umuhanda ugana mu mujyi wa Kigali bagera ahirwa Rugende barahindukira basubira i Rwamagana.

Abasiganwa ku maguru bazengurutse mu mujyi wa Rwamagana ahitwa kuri poids lourds na Byimana, abakobwa bazenguruka inshuro imwe, abahungu bazenguruka inshuro ebyiri.

Aba basiganwe ku magare no ku maguru nibo basoje amarushanwa yose FPR yakoresheje mu Karere ka Rwamagana, abatsinze bazahabwa ibihembo tariki 25/11/2012 kandi bazakomeza kurushanwa ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba kuko irushanwa rizasozwa ku rwego rw’igihugu hagenda harushanwa abatsinze mu cyiciro cyo hasi.

Kayiranga Theoneste wabaye uwa mbere mu bahungu basiganwaga ku maguru.
Kayiranga Theoneste wabaye uwa mbere mu bahungu basiganwaga ku maguru.

Rwakayigamba Emmanuel, Komiseri muri FPR yabwiye abitabiriye amarushanwa n’imbaga y’abarebaga uko barushanwa ko umuryango FPR-Inkotanyi wateguye yubile yo kwishimira ko mu myaka 25 umaze watsinze urugamba rukomeye rwo kubohora Abanyarwanda ubutegetsi bubi, ariko ubu hakaba hari urugamba rukomeye rwo kurwanya ubukene.

Yasabye imbaga y’abanyamuryango ba FPR aho bari hose n’Abanyarwanda muri rusange kugira ishyaka ryo kwigobotora ubukene n’imibereho mibi nk’iryo abarushanwa mu kibuga baba bafite, abizeza ko nibitabira gushyira mu bikorwa gahunda nziza za FPR urugambwa rw’ubukene u Rwanda ruzarutsinda nta kabuza.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka