Rwamagana: Umwana watoraguwe ku muhanda yahujwe n’umuryango we
Wa mwana w’umukobwa w’imyaka 7, Mukakayigi Alice, wari watoraguwe ku muhanda mu Mujyi wa Rwamagana, tariki 07/01/2015, yaje kongera kugira amahirwe yo kubona abo mu muryango we mu ijoro rishyira uyu wa Kane, tariki 08/01/2015.
Ibyishimo byahise bikwira umuryango w’uyu mwana Mukakayigi Alice, by’umwihariko kuri Nyirarume Eustache Ruhamyandekwe wari uvuye kumuzana amukuye mu gihugu cya Uganda amujyanye mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyuma yo kumva amakuru arangisha uyu mwana kuri KT Radio, n’ihanahanamakuru ryakozwe n’inzego zitandukanye zo mu murenge wa Kigabiro, ababyeyi b’umwana baje kumenya amakuru y’aho umwana yari yacumbikiwe mu kagari ka Nyagasenyi maze baganayo bisunze ubuyobozi, babona umwana.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today, yageraga mu rugo uyu muryango ucumbitsemo, ahagana saa tanu n’iminota 15 z’ijoro rishyira uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama, ari na bwo bari bakigeza umwana mu rugo, twasanze umwana arimo gufungura n’akanyamuneza, abandi na bo ubabona akanyamuneza ku maso.
Nyuma yo kubona umwana, nyirarume witwa Ruhamyandekwe bari kumwe ubwo yaburaga yatangaje ko ibi yabikuyemo isomo ry’uko iteka ryose naba ari kumwe n’umwana muto azajya amuba hafi cyane akamwizirikaho ku buryo atakongera kumucika nk’uko byari byagenze.
Ashingiye ku byamubayeho kandi, Ruhamyandekwe agira inama abandi babyeyi yo kutareka na rimwe abana bato ngo bajye ahantu batamenyereye bonyine kuko bishobora kubatera ingorane zo kurorongotana nk’uko byari byagendekeye Alice Mukakayigi w’imyaka 7.
Imvano yo kubura k’uyu mwana
Hari hashize imyaka 5, nyina w’umwana Alice Mukakayigi, witwa Marie Claire Uwimbabazi ari we mushiki wa Ruhamyandekwe Eustache, avuye iwabo mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara maze yerekeza mu gihugu cya Uganda gushakishayo amaramuko. Icyo gihe yajyanye abana babiri yari yarabyaye ndetse na nyina umubyara, Mukarugwiza Verediana.

Cyakora nyuma yo kugerayo, bagatura ahitwa Mbarara, ngo Uwimbabazi yaje kujya kwishakira umugabo maze asigana nyina w’umukecuru twa twana tubiri ku buryo batesekeye muri ayo mahanga n’imibereho mibi.
Ruhamyandekwe avuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’imibereho mibi umubyeyi we abayemo, ngo ari bwo yafashe icyemezo cyo kujya kumugarura mu Rwanda hamwe na bishywa be, agenda ku wa gatatu, tariki ya 31/12/2014.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 7/01/2015, ubwo bari bageze i Rwamagana bagaruka bifuje kubanza gucumbika mu muryango bahafite, kuko umucecuru bari kumwe yari ananiwe cyane. Mu kugera muri urwo rugo, ngo ni ho umwana yahise asohokamo atangira kurorongotana.
Amakuru umwana yatanze agitoragurwa yari afite ishingiro
Nubwo uyu mwana bigaragara ko ari muto ndetse umuntu akaba yari gushidikanya kuri amwe mu makuru yatangaga, byaje kugaragara ko ibyo yavugaga mbere byari ukuri kabone nubwo harimo ibituzuye neza.

Ingero ni nk’aho yavugaga ko nyina yitwa “Claire (Mama Alice)”. Ni byo, nyina yitwa Marie Claire Uwimbabazi. Yavugaga kandi ko se yitwa “Celestin (Cele)”. Ni byo, iryo ni izina rya se nk’uko byemejwe n’umuryango we.
Urundi rugero ni nk’aho yavugaga ko yari kumwe n’umukobwa w’iwabo witwa Agnes. Ni byo koko, uwo ni mukuru we w’imyaka 9 witwa Agnes Mukasafari bari bavanye mu gihugu cya Uganda.
Aya makuru umwana yari yatanze agitoragurwa ni na yo yashingiweho ubwo abo mu muryango we bamenyaga ko yabonetse, ubuyobozi bugerageza kuyahuza ndetse n’umwana abonye nyirarume aramumenya.
Mu gihe haba habaye ikibazo nk’iki, uru rugero rugaragaza ko gutega amatwi neza umwana, bishobora kuba inzira igana ku gisubizo cyiza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Wow ibi bintu ni byiza cyane kandi uriya muryango wariyakiriye uriya mwana Imana iwongerere imigisha