Rwamagana: Umuyobozi w’akarere n’umwe mu bamwungirije bamaze kwegura (Updated)
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca bamaze kwegura ku mirimo yabo.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Murenzi Alphonse abwiye itangazamakuru ko abo bayobozi batangaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite, ariko bakabihuza n’uko aka karere kari kamaze iminsi kagaragara inyuma mu ruhando rw’utundi turere mu mihigo, ku buryo ngo nabyo babibazwaga buri munsi n’abantu batandukanye, bityo ngo bakaba beguye kugira ngo bahe umwanya abandi bafite imbaraga kubarusha.
Bikomeje kuvugwa kandi ko n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise n’umwungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Habarurema Isaie ndetse na Perezida w’inama njyanama yako beguye ariko bose ntibitaba telefoni zabo zigendanwa kugira ngo bagire icyo babivugaho, ndetse n’iy’umuyobozi w’inama njyanama wungirije ntawe uyitaba.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|