Rwamagana: Umuryango Soroptimist uje gufasha abagore kubaho banezerwa kurusha bari babayeho
Mu karere ka Rwamagana hamaze gufungurwa ishami ry’umuryango mpuzamahanga bita “Soroptimist”, ugamije gufasha abagore kugera ku iterambere n’imibereho myiza, kugera ubwo buri mugore wese azagerwaho n’ibyiza abandi bagore bose batigeze bagira.
Ibi ngo bishingiye ku ntego nyirizina z’uyu muryango kuko abawushinze ku rwego mpuzamahanga ngo bashakaga ko bazahuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo bagafasha abagore kugera ku byiza byinshi bishoboka.

Inyito y’umushinga ubwayo ngo ikomoka ku magambo abiri y’ikilatini ‘soror’ rivuga umuvandimwe w’igitsinagore na ‘optimus’ risobanuye best mu cyongereza cyangwa meilleur mu gifaransa, bikaba bivuga “the best for women” cyangwa “le meilleur pour les femmes”, bagenekereza mu kinyarwanda ngo bisobanuye ibyiza bihabwa abagore.
Abatangije uyu muryango muri Rwamagana ni abagore 30 bihaye izina rya “Soroptimist International Women For Excellence Rwamagana Club, SIWERC ngo bakaba bihaye intego zinyuranye zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abagore n’abana barwanya ubukene bwibasira cyane cyane abagore.

Bagamije kandi no kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi, kurengera abana, kurwanya ivangura n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane banarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Mu guharanira kugera kuri izi ntego, ngo iyi club soroptimist Rwamagana yatangiye gukora ibarura ry’abakobwa babyaye imburagihe muri Rwamagana ngo babiteho kandi babafashe gutegurira abana babyaye imibereho myiza ndetse nabo ubwabo ngo bazabahugure ku buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, imirire iboneye n’ibindi.

Imihango yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya club Soroptimist byitabiriwe n’abayobozi ba Soroptimist ku mugabane w’Uburayi, madamu Ulla Madson na madamu Anne Simon, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Soroptimist ku mugabane w’Uburayi.
Uwumukiza Françoise ukuriye SIWERC yabwiye Kigali Today ko uwemerewe kwinjira muri uyu muryango mpuzamahanga ngo ari umugore cyangwa umukobwa wese ufite byibuze imyaka 21 kandi ukora umurimo umuhesha inyungu cyangwa uri mu rwego rw’Ubuyobozi ahemberwa muri Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|