Rwamagana: Umupilote wa kajugujugu yateye abana gukunda imibare n’ubugenge
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri abanza mu mujyi wa Rwamagana bafashe icyemezo cyo kwiga bashishikaye amasomo y’imibare n’ubugenge nyuma y’aho umuderevu w’indege ya kajugujugu ababwiriye ko mu gutwara indege bigamo n’amasomo anyuranye ashingira cyane cyane ku mibare n’ubugenge.
Tariki 23/04/2013 mu masaha y’igicamunsi indege ya kajugujugu y’ikigo cyitwa Akagera Motors yaguye ku kibuga cy’umupira bita icya Polisi mu mujyi wa Rwamagana, aho yari itwaye abakerarugendo bitembereraga, abantu benshi barimo abanyeshuri barayihururira bajya kuyireba.
Indege yamaze kugwa ku kibuga cya Polisi, abakerarugendo bajya muri gahunda zabo, umudereva/umupilote wari uyitwaye asigara ahanganye no gukumira imbaga y’abashungerezi benshi bashakaga kuyegera no kuyikoraho.

Uyu muderevu utifuje ko amazina ye atangazwa yaje gusaba abana guhagarara hamwe bakareba bagashira amatsiko ariko batayikozeho kandi abemerera ko bamubaza ibibazzo by’amatsiko bayifiteho.
Mu bibazo byinshi abantu bamubazaga, benshi bibanze ku kumubaza uko atwara indege, uko umunyenga wo mu kirere utandukanye n’uwo mu modoka, uko abantu bari mu kirere babona ku butaka, uko utwaye indege abigenza iyo abagenzi bashatse kwiherera, igituma indege ifata mu kirere ntihanuke n’ibindi bibazo binyuranye yagerageje kubasubiza mu mvugo yoroshye babasha kumva.
Icyashimishije abana b’abanyeshuri bari aho ni uko yababwiye ko nabo bashobora kuba abaderevu b’indege baramutse bize cyane bakamenya ubwenge kuko ngo nta muntu utwara indege iyo adatsinda neza mu ishuri, cyane cyane amasomo y’imibare n’ubugenge.

Uyu mudereva yagize ati “Gutwara indege bitangirira ku masomo menshi abaderevu biga mu ishuri, bakajya mu bitabo bagasoma kandi bagakora n’ibizamini byinshi byanditse mbere yo kuzatwara indege mu kirere. Byinshi twiga mu gutwara indege kandi bishingira ku mibare na physics (ubugenge) ariko byo biba birimo n’ibindi birenzeho ariko uwize imibare n’ubugenge neza ashobora no gutsinda iby’abitegura gutwara indege.”
Uyu muderevu yababwiye ko uwumva ashaka kuzatwara indege yabanza akiga kandi agatsinda cyane ibyo abarimu bamwigisha iki gihe, ubundi bakazasaba kwiga gutwara indege bamaze gusoza amashuri yisumbuye.
Abanyeshuri benshi bari aho babwiye Kigali Today ko bumva bagiye kwiga bashyizeho umwete, ariko ngo cyane cyane imibare n’ubugenge kuko nabo ngo bumva bifuza kuzajya batwara indege bakumva umunyenga wo mu kirere kandi bakajya bahora bagenda mu bihugu byinshi aho bazajya batwara indege.
Bavuze cyakora ko batunguwe, ngo ntibari bazi ko gutwara indege byahura n’amasomo bajya biga muri iki gihe.

Uyu muderevu ariko yabasobanuriye neza ko kumenya uko ikirere giteye, kwirinda ahari imiyaga myinshi no kumenya ingufu z’indege n’iziri mu kirere byose bikomoka ku kuba umuntu yumva neza imibare n’ubugenge n’ubwo bisaba n’ubumenyi mu yandi masomo.
Nta wamenya niba atari amashyushyu yasigaye aho ku kibuga ubwo indege yagurukaga isubiye i Kigali…
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega byiza! urabona ukuntu bashishikariye iri somo! ndibaza nti ese kuki aba bana badakora ingendo-shuri ngo bimare amatsiko baba bafite ko bifasha abana cyane no guhitamo icyo bazaba cyo. Murakoze
uyu mu pilote ndamukunze cyane!yaprofise amatsiko y’abana ubundi abagira inama yo kwiga cyane!ibi ndabikunze cyane!ni ukuvuga ngo n’utazagera aho ngo atware indege azaba yarize cyane yarabaye umuhanga abe umuntu ukomeye!!!ndamushimye cyane pe!ubundi abana bari bakwiriye kugira amahirwe yo kubona abantu nk’aba bababwira ko nibiga bazagera kubikorwa bigaragara nk’ibi!
N’ubwo uyu mu pilote atari yateganyije guhura n’aba bana,sinabura kwemeza ko hari abana byafashije,kuko buriya amatsiko atera kumenya,byaba byiza ahubwo amashuri agiye ategura ingendoshuri mu bigo bitandukanye bifite ibyo bikora byashishikariza abana bakiri mu mashuri kubyiga.