Rwamagana: Umukozi ushinzwe ubutaka afunzwe akekwaho ruswa

Umukozi w’Umurenge wa Nzige ushinzwe serivisi z’ubutaka, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nzige, akekwaho kwaka abaturage ruswa kugira ngo abahe serivisi.

Yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa 21 Ukuboza 2022, nyuma y’amakuru zari zahawe n’abaturage.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amavuko, ngo yafatiwe mu cyuho yakira indonke y’amafaranga y’u Rwanda 210,000 yari amaze guhabwa n’abaturage babiri, mu biro by’ubutaka ashinzwe.

Uwa mbere ngo yamuhaye amafaranga 30,000 kugira ngo amuhe serivisi yifuzaga, undi na we ngo yamuhaye amafaranga 180,000 kugira ngo amukurikiranire dosiye eshatu zijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye Muhaziyacu ko iyi nkuru ari impamo, ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’umutekano yakira indonke ndetse yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo itangire iperereza.

Mbonyumuvunyi asaba abaturage kwirinda ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko, ndetse asaba n’abaturage gutanga amakuru ku bayobozi babaka ruswa ndetse n’abandi bakozi bose bagerageza kuyibaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka