Rwamagana: Inyubako nini zirimo n’iz’ubuyobozi ntizifite ubwirinzi buhagije bw’inkongi y’umuriro
Ubugenzuzi bwa Minisiteri ifite mu nshingano gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR), bwakozwe ku wa Gatanu, tariki 7/11/2014, mu karere ka Rwamagana bugamije kureba niba inyubako zihurirwamo n’abantu benshi zifite ubwirinzi bujyanye n’inkongi z’umuriro, bwasanze inyubako zirimo n’icyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba ndetse ikaba ikorerwamo n’akarere ka Rwamagana, zidafite ibikoresho bifatika by’ubwirinzi mu bijyanye n’inkongi y’umuriro.
Umuyobozi w’ishami ryo gutanga ubufasha no gutabara abahuye n’ibiza ari na ryo rishinzwe gusana no gusubiza mu buryo ibyahuye n’ibiza muri MIDIMAR, Habinshuti Philippe, yagaragaje ko ubugenzuzi bwasanze ibikoresho byinshi bijyanye no kwirinda inkongi kuri iyi nyubako y’Intara y’Iburasirazuba bidakora, maze asaba ko iyi ntara yakwita cyane ku bwirinzi bw’umuriro, hakabaho guhora bagenzura ibikoresho byabugenewe.
Iri genzura rya MIDIMAR ryakorewe mu karere ka Rwamagana, ryibanze ku nyubako nini 3 zirimo inyubako nshya y’Ishami rya Banki Nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, aho basanze hari ibikoresho bizima. Ku nyubako z’Ibitaro bya Rwamagana ho, basanze nta bikoresho bihari; ndetse by’umwihariko ku nyubako y’icyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba ikorerwamo n’akarere ka Rwamagana, basanga idafite ibikoresho bikwiriye byayifasha guhangana n’inkongi y’umuriro mu gihe yabaho.

Nk’uko byatangajwe na Habinshuti, ngo mu bibazo by’umwihariko byagaragaye ku nyubako y’Intara y’Iburasirazuba, harimo ko inzogera zitabaza zimenyesha abantu ko hari inkongi y’umuriro zidakora, ibikoresho bivumbura umwotsi biburira abantu ntibikora; icyuma cyerekana agace runaka gashobora kuba kafashwe n’inkongi nacyo ntigikora; ndetse na za kizimyamwoto zimwe zarangije igihe cyangwa se ngo ugasanga izakoreshejwe bongeye kuzimanika ahashyirwa inzima zo kwitabara.
Ibi bibazo kandi byahuriranye n’uko ibigega byabugenewe by’amazi yakwifashishwa n’abazimya umuriro bidahari.
Habinshuti yasabye inzego n’abantu bafite inyubako zihurirwamo n’abantu benshi kuzirikana inshingano yo kwirinda inkongi y’umuriro bita ku bikoresho byabugenewe n’ubumenyi bwo kubikoresha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, yasobanuye ko impamvu y’ubuke bwa bimwe mu bikoresho birwanya inkongi z’umuriro kuri iyi nyubako y’Intara ari uko mu kwezi gushize, byabaye ngombwa ko ibyari byaguzwe byitabazwa mu kuzimya amaduka yari yahiye mu mujyi wa Rwamagana, ariko ko nyuma yaho batanze isoko ry’ibikoresho bikaba biri hafi kubageraho.

Kuri ibi kandi hiyongeraho ko hari na Sosiyete icunga umutekano igiye gutangira kurinda iyi nyubako izaba igenzura n’ibyo gukumira inkongi.
Kuri uyu wa Gatanu, wari umunsi wa kabiri w’igenzura rya MIDIMAR mu nyubako zihurirwamo n’abantu benshi, harebwa ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro.
Ku munsi w’igenzura wa mbere hasuzumwe inyubako zo mu Mujyi wa Kigali naho ku munsi wa kabiri hagenzurwa inyubako zo mu karere ka Rwamagana no mu karere ka Muhanga.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nyuma yo kubona ibyo inkongi zirimo gukora kandi zikaba zitera zidateguje iyi intara ishaka ubu bwishingizi kimwe n’ibyo bikoresho bigurwe maze nihagira ikibazo kiba gikumirwe
aho igihe kigeze abantu bubaka inzu bagakwiye no gutekereza ko kwirinda inkongi n’izizndi mpanuka
birabe bitaratewe na zahuti huti cyangwa kumva ko ari ibintu rusange byaleta ntibabyiteho, kuko ntibiba bikwiye , kuko igihe bigize ikibazo ni abanyarwanda muri rusange babigiriramo ingaruka kandi mbi , imisoro yabo niyo iba iri kuhahira kandi bitari bikwiye