Rwamagana: Intore ziri ku rugerero ziyemeje kuba umusemburo w’ibisubizo
Intore zo ku Rugerero rw’icyiciro cya gatatu cy’“Inkomezabigwi” zo mu Karere ka Rwamagana ziratangaza ko zigiye kuba umusemburo w’ibisubizo ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda; nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’imyitwarire irushora mu ngeso mbi, kandi bakazaharanira kubungabunga umutekano.
Ibi byatangajwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana basoje amashuri yisumbuye, ubwo ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 4/01/2015 bari mu muhango wo gutangira ku mugaragaro Itorero ryo ku Rugerero bazamaramo iminsi 3 mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rwa Rwamagana.
Abasore n’inkumi bagera kuri 270 ni bo bateraniye muri iri shuri kugira ngo batozwe indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, ari byo shingiro ry’ibitekerezo byubaka Ubunyarwanda kandi bishoboza uru rubyiruko kuzakurana ubuhanga n’ubupfura bubateza imbere ubwabo, bagafasha n’abandi baturage basize hirya no hino mu midugudu bakomokamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yasabye uru rubyiruko kumvana ubwitonzi inyigisho bahabwa kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye, ariko by’umwihariko, ibishingiye ku myitwarire y’urubyiruko nyir’izina.
Rushimisha yagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’imyitwarire mibi iganisha mu ngeso mbi zirimo n’ubusambanyi, ari bimwe mu byugarije urubyiruko rw’ubu; bityo ngo aba bagize amahirwe yo kujya mu Itorero bakwiriye guca ukubiri na byo kandi bakigisha na bagenzi babo kubirwanya.
Aba basore n’inkumi basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2014, batangaza ko batangiye kubona ibyiza by’itorero ku buryo rizabaha impamba yo gukemura ibibazo bibugarije n’ibyugarije abaturage babana na bo umunsi ku wundi.

Uwamariya Olive yavuze ko iri torero ari ingirakamaro kuko rizamufasha, we na bagenzi be, gukomeza imihigo yo guhindura urubyiruko rukaba rwiza.
Yagize ati “Akenshi iyo urebye usanga ibiyobyabwenge bibarizwa mu rubyiruko, urubyiruko ni bo bantu ba mbere bashukika, urubyiruko ni bo bantu ba mbere bumva vuba ikintu, iyo ubashije kubashyiraho igitekerezo runaka bacyumva vuba, [kwishora] imibonano mpuzabitsina idakingiye… Tugiye kubihindura muri rusange, dufata isura nziza nk’intore z’Inkomezamihigo”.
Uwiragiye Jean de Dieu, na we avuga ko nk’Intore bazafatanya n’ababyeyi babo kugira ngo bakemure ibibazo byugarije umuryango nyarwanda babona, cyane cyane nk’ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ndetse bakazafatanya mu kubungabunga umutekano wabo ubwabo batanga n’amakuru ku gihe kugira ngo nibiba ngombwa babone ubufasha, nk’uko yabivuze.
Inkomezamihigo ni Intore z’Akarere ka Rwamagana. Muri aka karere hatorezwa abasore n’inkumi 1624 bazamara iminsi itatu muri iri torero rizasoza tariki 7/01/2015.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
rubyiruko, twese amaboko yacu azakorere u Rwanda, dukomeze imihigo maze twubake igihugu cyacu
rubyiruko, twese amaboko yacu azakorere u Rwanda, dukomeze imihigo maze twubake igihugu cyacu