Rwamagana: Inka 21 zitubahirije akato zishobora kubagirwa ubuntu

Amategeko nakurikizwa uko yagenywe na minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, inka 21 za Ruhimbana Protais bita Corneille zizabagirwa i Rwamagana kandi ntahabwe ifaranga na rimwe.

Ibi biraterwa n’uko uyu Ruhimbana yakoze icyaha cyo kuvana ziriya nka 21 i Gahini muri Kayonza agamije kuzijyana muri Kigali nk’uko abivuga kandi uturere twa Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Kirehe twarashyizwe mu kato kubera indwara y’uburenge ivugwa muri utwo Turere.

Amategeko ya minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko iyo umuturage avanye amatungo mu gace kashyizwe mu kato akayajyana mu duce tutarangwamo iyo ndwara ahanirwa icyaha cyo gukwirakwiza indwara.

Icyo gihe kandi ngo ahanishwa igihano cyo gufungwa hagati y’ukwezi kumwe n’amezi 6, agatanga amande y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni imwe kandi ayo matungo akabagwa nyirayo adahawe ikiguzi cyayo; nk’uko Niyitanga Jean de Dieu ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rwamagana abivuga.

Iyi kamyo n'inka 21 ziyirimo byafatiwe gukwirakwiza uburenge.
Iyi kamyo n’inka 21 ziyirimo byafatiwe gukwirakwiza uburenge.

Izi nka 21 zafashwe na polisi y’u Rwanda ahitwa mu Kabuga ka Musha i Rwamagana, Ruhimbana azigemuye ku isoko rya Kicukiro muri Kigali. Umwe mu bakozi b’imodoka yari izitwaye ariko yabwiye Kigali Today ko yavuye Kayonza bamubwira ko bazijyanye i Bukavu muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ngo uyu mucuruzi kandi asanzwe azigemurayo rwihishwa kuva agace akomokamo kashyirwa mu kato. Bwana Ruhimbana we arabihakana.

Biravugwa ko uyu Ruhimbana yatawe muri yombi amaze kurenga bariyeri ya polisi i Kayonza aho bamuhagaritse akanga guhagarara, polisi ya Kayonza ikavugana n’ab’i Rwamagana akahagera bamwiteguye.

Bwana Niyitanga yabwiye Kigali Today ko ubusanzwe izo nka zihita zibagwa zikagurishwa ku isoko rya hafi ngo zitajya gukwirakwiza indwara ahandi, kandi ngo ntacyo bitwara ubuzima bw’abantu baziriye.

Amafaranga avuye muri izo nyama ntabwo haramenyekana uyegukana, gusa amabwiriza ya minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko nyirazo cyangwa uwo zafatanywe adahabwa ifaranga na rimwe.

Mu gitondo cy’uyu munsi kuwa 11/12/2012 zari zitarabagwa ariko ngo n’ubundi zizabagwa mu byiciro byinshi kuko isoko rya Rwamagana risanzwe rihazwa n’inka zitarenze 5 ku munsi.

Kimonyo Emmanuel ukuriye abacuruza inyama i Rwamagana yabwiye Kigali Today ko muri iyi minsi abahahira i Rwamagana batagifite ubushobozi bwo guhaha inyama z’inka 5 ngo bazimare ku munsi umwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka