Rwamagana: Imodoka yagongeye abana ku mbuga y’iwabo, umwe ahita apfa

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yasanze abana babiri ku mbuga y’iwabo i Bushenyi mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana, ku mugoroba wa tariki 17/09/2012 irabagonga, umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye.

Kubwimana Jean de Dieu wari utwaye iyo modoka ifite ikirango RAB 754 K n’uwo bari kumwe baburiwe irengero.

Imodoka zasiganwaga zitanguranwa abagenzi, imwe irenga umuhanda igonga abana babiri.
Imodoka zasiganwaga zitanguranwa abagenzi, imwe irenga umuhanda igonga abana babiri.

Umwana wahise yitaba Imana yitwa Nshimiyimana Placide w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza naho mugenzi we witwa Noheli arakomereka bikomeye ku buryo ibitaro bya Rwamagana byamwohereje kuvurirwa mu bitaro bya CHUK i Kigali.

Ababonye iyi mpanuka iba baravuga ko iyi modoka ya Hiace itwara abagenzi yihutaga cyane, isiganwa n’izindi zari zishoreranye, bagakeka ko zatanguranwaga abagenzi.

Iyi modoka ngo yashatse gutambuka ku zindi ita umuhanda isanga abana ku mbuga y’iwabo irabagonga irakomeza itangirwa n’ibiti biri mu ntabire imbere y’urugo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 5 )

Turasaba Polisi yigihugu gushiraho ibihano bikomeye kubyerekeye umuvuduko mwinshi na binobintu byoku depassa bitemewe namategeko.kuko abaturage babigenderamo.polici rwose mudufashe

nyinawabera yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

yewe weeeee mbega inda birarenze pe umuntu w’umugabo yagize amerwe bigeze aho? ubwose yabonaga we atapfara?gusa dukomeje kwihanganisha umuryango wanyakwigendera.

NSENGIMANA CADEAU JANVIER yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ariko Mana!!!! uuno mwana Imana imwakire mu bayo.

yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Birababaje. Abashoferi batwara minibus cyane abari haSI YIMYAKA 35 nibo bakunze kugira umuvuduko mwinshi kandi ari nawo ukunze kubyara impanuka. Hakwiye kujyaho ibiahno bikaze kumuntu wese wagonze abandi kubera umuvuduko urenze urugero kandi ntakimwirukankana.

bitabaye ibyo, abashoferi bazaduhekura pe.

Edie yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Yewe ntaho twaruhungira ubwo rusigaye rudusanga no murugo!!nka kariya kana kari kuzaba umuyobozi;ubu se kazize iki koko?Amaherere y’abachauffeurs barwanira amafrs y’abagenzi?Imana imwakire.

Léodomir yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka