Rwamagana: Imishinga migari yazamuye iterambere ry’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko imishinga migari iri mu karere yazamuye iterambere ry’abaturage bayikoramo n’iry’Akarere muri rusange, ndetse ikaba iri mu bigabanya ibyatumizwaga hanze.

Mu ruganda rw'ibisuguti, aha bivuye mu ifuru bigiye gupfunyikwa bijye ku isoko
Mu ruganda rw’ibisuguti, aha bivuye mu ifuru bigiye gupfunyikwa bijye ku isoko

Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana kimaze kubakwamo inganda 10 zikora, izindi zikaba zirimo kubakwa ubu. Izo nganda zikoresha abakozi barenga 1000, benshi bakomoka mu Karere ka Rwamagana.

Cyangwera Centia akora mu ruganda rukora ibisuguti. Avuga ko imyaka ine amaze mu kazi yiguriye ubutaka bwa miliyoni n’igice, ndetse buri kwezi akaba yizigamira amafaranga 40,000.

Ati “Ndahembwa nkabasha kwifasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mbere sinabashaga gufata ku mafaranga ariko ubu mpemberwa kuri banki. Ubu buri kwezi nizigamira 40,000Frs, nabashije kuguramo isambu ya 1,500,000Frs, n’ubu ndacyahembwa nzabona n’ibindi.”

Mu bakora mu nganda z'i Rwamagana harimo ab'igitsina gore benshi
Mu bakora mu nganda z’i Rwamagana harimo ab’igitsina gore benshi

Tuyishimire Ruth amaze imyaka ibiri n’igice akora mu mushinga uhinga ukanatunganya indabo, Bella Flowers, avuga ko mbere yo guhabwa akazi yari umukene ndetse umuryango we ufashwa na Leta.

Ubu ngo yamaze kuvugurura inzu y’ababyeyi be ndetse nawe agura amatungo magufi, ku buryo mu minsi iri imbere azaba abarirwa mu bantu bitunze n’ubwo akiri inkumi.

Agira ati “Iwacu inzu yendaga kugwa ndabavugururira, amatungo maze kugura ihene esheshatu n’inkoko 11, amatsinda turizigamira hirya no hino, mbese ibikorwa byinshi tumaze kubigeraho, tubikesha iyi kampani yacu.”

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko imishinga migari iri mu karere abereye umuyobozi, yazamuye imibereho y’abaturage kuko babonye akazi.

Amakarito y'ibisuguti agiye kujyanwa ku isoko
Amakarito y’ibisuguti agiye kujyanwa ku isoko

Ku rundi ruhande ariko ngo ni ni inyungu ku gihugu kuko ibyatumizwaga hanze byagabanutse, amadovize yasohokaga aragabanuka.

Ati “Ziriya nganda zahaye abaturage akazi, tubonera hafi ibyo dukeneye, ibyatumizwaga hanze bikaza bihenze ubu tubibonera mu Rwanda n’abadatuye mu Karere ka Rwamagana babibonera hafi. Amadovize u Rwanda rwakoreshaga rutumiza ibintu hanze aguma mu gihugu agakomeza kubaka u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Iyi mishinga yose abaturage bayungukiyemo, akarere kayungukiramo n’Igihugu kiyungukiramo.”

Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana gifite ubuso bwa hegitari 80, ariko ubwo buso bukaba bugiye kongerwa kubera abikorera benshi bashaka ibibanza byo gukoreraho.

Imashini yumisha imbaho iboneka hacye mu gihugu
Imashini yumisha imbaho iboneka hacye mu gihugu

Icyo cyanya cyinjiriza akarere miliyoni 54 zikomoka ku misoro y’ubutaka bwubatseho inganda.

Umushinga wa Bella Flowers ukorera ku buso bwa hegitari 45 zigomba kwiyongera, ukoresha abakozi 889 benshi bakaba ari urubyiruko. Kubera kandi ko indabo zangirika kubera umuhanda mubi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko muri Mata uyu mwaka, uwo muhanda utangira gushyirwamo kaburimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka