Rwamagana: Imiryango 15 yagabiwe inka na Perezida Kagame

Imiryango 15 yo mu karere ka Rwamagana yagabiwe inka 15 zo mu bwoko bita Frisian cyangwa Frisonnes mu muhango wabereye ahitwa Nzige muri Rwamagana uyu munsi kuwa 19/09/2013.

Igikorwa cyo gushyikiriza izi nka imiryango y’abakene cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odetta, wafatanyije n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie, bavuze ko batumwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gutanga izo nka ziri muri gahunda ya Girinka.

Izi nka zatanzwe zirahaka bikaba biteganyijwe ko mu mezi ane ari imbere abazihawe bazaba batangiye gukama kuko zibaba zarabyaye nk’uko Dr Kagabo Andrew ushinzwe Girinka mu Rwanda yabyemeje.

Guverineri Uwamariya yavuze ko gahunda ya Girinka Munyarwanda imaze guteza imbere Abanyarwanda, by’umwihariko muri iyo ntara y’Iburasirazuba ngo bamaze kongera umubare n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku gipimo kiri hejuru.

Abahawe inka babanzaga gutombora iyo buri wese ari butahane.
Abahawe inka babanzaga gutombora iyo buri wese ari butahane.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ko muri ako karere honyine hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi umunani ku baturage bahoze ari abakene, ariko ngo ubu bose bagenda batera imbere kuko babona ifumbire bagahinga bakeza byinshi bakagurisha ku masoko bakabona amafaranga, naho abandi bakagurisha amata kuko inyishi muri izo nka ari ubwoko bwa kijyambere zikamwa amata angana n’amalitiro 20 buri munsi.

Uyu muyobozi wa Rwamagana yemeje kandi ko gahunda ya Girinka izakomeza gusakazwa ku bakene bo muri Rwamagana ku buryo mu mwaka wa 2017 imiryango yabaruwe y’abakene ibihumbi 16 bazaba bose barahawe inka ya kijyambere ikamwa amata menshi kandi igatanga ifumbire n’inyama.

Abakora mu mushinga wa Giriinka bemeza ko Abanyarwanda benshi ari abahinzi n’aborozi bakeneye ifumbire ngo babashe guhinga no kweza byinshi ndetse no kongera umusaruro uva mu bworozi. Aba kandi bemeza ko aho iyi gahunda igeze hose ifasha abaturage gutera imbere ku buryo bugaragara.

Abaturage bahawe izi nka bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, dore ko bose baba ari abakene bivugwa ko baba batari kuzabasha kwibonera inka zo mu bwoko nk’ubwo bwa kijyambere zishobora ngo kugeza ku mafaranga ibihumbi 500 ku isoko risanzwe.

Aha umwe mu bahawe inka arareba ko ihuye na numero yatomboye.
Aha umwe mu bahawe inka arareba ko ihuye na numero yatomboye.

Girinka Munyarwanda ni gahunda yatangijwe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2006, akaba ngo yari agamije gufasha Abanyarwanda b’abakene kwivana mu bukene bahereye ku buhinzi n’ubworozi, buri wese ubishoboye agahabwa inka ataguze imufasha kubona iifumbire n’amata.

Muri iyi gahunda, Leta y’u Rwanda itanga inka buri mwaka ku baturage b’abakene kandi n’abazihawe mu myaka yashize bakagenda bagabira bagenzi babo inka iimwe uko za nka bahawe zibyaye ubwa mbere.

Ibi ngo bituma buri mwaka izi nka zikomeza gusakara ku bandi Banyarwanda b’abakene ku buryo ngo mu mwaka wa 2017 abakene bazikwiye bose bazaba barazibonye.

Uwimana Nehemie uyobora Rwamagana yabwiye Kigali Today ko muri uyu mwaka wa 2013-2014 muri ako karere hazatangwa inka 1200 zirimo izigera kuri 700 zizatangwa n’imiryango yazihawe mu minsi ishize izaba iri kugabira iyindi miryango y’abakene.

Uyu mukecuru arakuyakuya mu byishimo inka yahawe na Perezida wa Repubulika.
Uyu mukecuru arakuyakuya mu byishimo inka yahawe na Perezida wa Repubulika.

Muri iyi gahunda ya Girinka Munyarwanda yitirirwa Perezida Kagame, umuturage uhawe inka yiyemeza kuyifata neza ku bipimo by’ubworozi bwa kijyambere kandi akemera ko igihe inka ahawe izabyara azabanza kwitura Perezida Kagame ariko inka amwituye akayigabira undi mukene uba warabaruwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze.

Iki gikorwa cyabaye mu turere dutatu tw’intara y’Iburasirazuba aho muri Rwamagana hatanzwe inka 15 ku miryango y’abakene 15, muri Ngoma hatangwa inka 12 naho Kirehe hatangwa 15.

Iyi gahunda igenzurwa n’ikigo RAB gifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Dr Andrew Kagabo yabwiye Kigali Today ko kuva iyo gahunda yatangizwa mu 2006 hamaze gutangwa inka zikabakaba ibihumbi 180 (179,797) mu Rwanda hose.

Abahawe izi nka banahabwaga ibikoresho byo kuzitaho n’imiti yo kuzirinda indwara ngo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40, kandi ngo baba baranahawe amahugurwa ku buryo bwo kuzikurikirana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka