Rwamagana: Ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro
Ejo mu ma saa saba z’amanywa, mu muhanga wa Kigali-Rwamagana habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana yari ivuye muri Tanzaniya ipakiye imifuka ya sima yahiye igice kimwe.
Abageze aho iyo kamyo yahiriye (wenda kwinjira mu mujyi wa rwamagana uturutse ku Rusumo) bavuga ko ikamyo ya rukururana ifite plaque T 326 ARG yafashwe n’inkongi y’umuriro ishya igice cy’imbere kirimo na moteri kirakongoka.
Umushoferi wari uyitwaye, Shabani Said, avuga ko atazi icyateye inkongi y’umuriro kuko yabonye umwotsi n’umuriro imbere ye agakizwa n’amaguru nyuma yo kubona ko ntacyo yakora.
Abaturage n’inzego z’umutekano zashoboye gutabara basuka ibitaka ahari umuriro ariko biza guhoshwa na kizimyamuriro yahageze igice cya kabiri cy’ikamyo kitarafatwa n’umuriro nubwo icyambere cyari cyarangije gukongoka.
Nubwo inkomoko y’iyi nkongi itaramenyekana abahanga mu by’imodoka bavuga ko bishobora kuva ku nsinga zahuye. Abaturage bishimira kuba bashoboye gutabara kare ntihagire uwo impanuka yangiza.
Impanuka nk’iyi yaherukaga kubera mu karere ka Huye ubwo ikamyo yari itwaye lisansi yagwaga ahitwa ku “mukobwa mwiza” igashya igakongoka yose ndetse na shoferi wayo agapfiramo.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Assistant Commission Sam Karemera, akomeje gusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka mu gihe hitegurwa iminsi mikuru kuko abagenzi baba ari benshi.
Sylidio Sebuharara na Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|