Rwamagana: Hatashywe umuyoboro uzagabanya gucikagurika kw’amashanyarazi
Umuyoboro w’amashanyarazi wa Musha muri Rwamagana utegerejweho kongera umuriro w’amashanyarazi agera ku baturage kandi ukagabanya gucikagurika kwa hato na hato watashywe kuwa 25/03/2014, ukaba wari umaze imyaka 3 uvugururwa ku nkunga ya leta y’Ubuyapani.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA madame Emma Francoise Isumbingabo yasabye abaturage gufatanya n’abakozi b’ikigo cy’u Rwanda mu nshingano ingufu n’amazi EWSA, Electricity Water and Sanitation Agency, gucunga neza iyi miyoboro kugira ngo ikomeze kugirira umumaro abaturage bose, anaboneraho abaturage kwirinda ibikorwa byose bigera hafi y’insinga z’amashanyarazi kuko abatabyitwararitse bashobora kuhasiga ubuzima.

Ibi bikorwa bijyanye no kuvugurura ndetse no kwagura uyu muyoboro w’amashanyarazi wa Musha byagiyeho ibikoresho bigezweho bisimbura ibishaje kandi bifite ubushobozi bwo gutanga umuriro uhagije ugereranyije n’uwo uyu muyoboro watangaga kuko uzava kuri kilo-volte 70 ukagera kuri kilo-volte 110.
Mu buryo bwumvikana, ngo ntabwo ukuvugururwa k’uyu muyoboro gutumye haboneka amashanyarazi menshi (power generation) ahubwo bitewe n’inzira z’ibikoresho bigezweho kandi biramba, ngo bizatuma umuriro woherezwaga (power supply) wiyongera kandi udacikakugurika kuko ngo hari igihe umuriro washoboraga kuboneka ariko hagasohoka muke bitewe n’ubushobozi buke bw’ibikoresho byari binashaje.

Ikindi ngo ni uko imashini zigize uyu muyoboro ari izo mu buryo bugezweho bita ubwa digital, ku buryo ngo nta bibazo bya tekinike bizongera kugorana ngo biteze ibura ry’umuriro rya hato na hato.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, madamu Isumbingabo, yashimiye abaturage b’Abayapani n’ubufatanye bwa leta yabo yatanze inkunga zitandukanye zirimo amafaranga, ibikoresho ndetse n’abahanga mu gushyiraho uyu muyoboro.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, nyakubahwa Kazuya Ogawa, yavuze ko igihugu cy’Ubuyapani kiyemeje gutanga umusanzu mu kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo harimo n’amashanyarazi, haba mu bice by’umujyi ndetse n’icyaro.
Ibi ngo biterwa n’uko nta terambere ryashoboka ku gihugu na kimwe cyaba kidafite ingufu z’amashanyarazi zihagije kuko ariyo ateza imbere inganda n’amasoko mashya ndetse akanatanga akazi kuri benshi. Ibi kandi ngo ni ingirakamaro cyane mu cyerekezo cy’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu bya Afurika.

Uretse umuyoboro wa Musha, umushinga rusange wavuguruye indi miyoboro y’amashanyarazi nk’uwa Jabana, Gikondo, Rwinkwavu na Huye. Ibi bikorwa byose bikaba byaratwaye akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, asaga amafaranga y’u Rwanda miliyari 20 na miliyoni 309 yatanzwe ku bufatanye bwa guverinoma y’Ubuyapani binyuze mu igo cy’Ubuyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga JICA, Japanese International Cooperation Agency.

Mu gihe intego y’u Rwanda ari ukugeza mu mwaka wa 2017 abaturage 70% bafite umuriro w’amashanyarazi, ngo haracyakenewe imbaraga n’ubufatanye kugira ngo bigerweho kuko kugeza ubu imibare y’abaturage bafite amashanyarazi ikiri hasi hirya no hino mu turere tw’igihugu.
Rwamagana nk’akarere kabarirwa mu duteye imbere mu kugira umuriro w’amashanyarazi, igeze kuri 36% muri uru rwego.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
byaba ari byiza niba bizakurahoukugenda kw’amashanyarazi kwa hato na hato.
ububfatanye n’igihugu cy;ububyapani ni ingenzi kuko utuma twihuta mu iterambere kandi biragaragara ko dukomeje byazagera kure