Rwamagana: Bagiye kongera kubona amazi meza

Nyuma y’igihe gisaga ukwezi abatuye mu mujyi wa Rwamagana batabona amazi kubera ibikorwa byo kubaka imihanda igezweho muri uwo mujyi, kuva tariki 09/04/2013 bazongera kubona amazi kuko imiyoboro mishya izaba yatangiye gushyirwaho no gusakaza amazi.

Gatera Sylver ushinzwe gusakaza amazi muri EWSA i Rwamagana avuga ko bamaze kumvikana na NPD-COTRACO ikora imihanda muri Rwamagana ko kuva tariki 09/04/2013 bazaba bari gushyiraho imiyoboro mishya kandi igahita igezwamo amazi.

Gatera ati “Ubu twakwizeza abatuye Rwamagana ko kuva tariki 09/04/2013 bazatangira kubona amazi nk’uko byari bisanzwe, ndetse imiyoboro imwe izakorwa neza amazi agere no ku bandi baturage benshi.”

Imashini za NPD-COTRACO zashishimuye ahagiye kubakwa imihanda myiza mishya.
Imashini za NPD-COTRACO zashishimuye ahagiye kubakwa imihanda myiza mishya.

Ibi ngo biraterwa n’uko imirimo yo kubaka imihanda imaze kugera ku rwego abatekinisiye bemeza ko bamenya aho bashyira imiyoboro mishya bitabangamiye ikorwa ry’umuhanda.

Amazi yari yabuze mu mujyi wa Rwamagana uri mu Murenge wa Kigabiro kuva mu kwezi gushize ubwo NPD-COTRACO yatangiraga gucukura ahazubakwa imihanda mishya. Icyo gihe ngo imashini zari zaciye imiyoboro isanzwe igeza amazi mu duce tunyuranye twa Rwamagana.

Icyo abaturage benshi bakomeje kwijujutira ariko ngo ni uko NPD-COTRACO itabahaye amazi baba bavoma by’agateganyo nk’uko ngo bigenda ahandi. Ubundi ngo iyo amazi abuze aho NPD-COTRACO ikora imihanda ngo icyo kigo giteganya amamodoka manini azajya avoma amazi akayashyikiriza abaturage hafi yabo mu gihe kubaka umuhanda biba bitararangira ngo amazi aboneke burundu.

Aho imashini zanyuze imiyoboro y'amazi yaracitse.
Aho imashini zanyuze imiyoboro y’amazi yaracitse.

Ubu abenshi barabona amazi ariko bayaguze n’abatwara amagare bajya kuvoma kure y’umujyi, ngo bakishyuza amafaranga 200 cyangwa 300 ku ijerekani ijyamo amalitiro 20.

Gasore Jovah ukuriye imirimo yo gukora iyo mihanda i Rwamagana yabwiye Kigali Today ko mu bikorwa bari gukora kandi bizamara igihe gito batashoboye guteganya ubwo buryo bwo kuvomera abaturage amazi dore ko ngo bitari no mu masezerano NPD-COTRACO yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.

Uyu mukozi ariko nawe aremeza ko kuva kuwa kabiri tariki 09/04/2013 imirimo yo gushyiraho imiyoboro y’amazi mishya izatangira, ndetse ngo bamwe mu batuye umujyi wa Rwamagana bazarara babonye amazi nk’uko byahoze.

Aho imiyoboro yacitse amazi yasakaye mu mihanda.
Aho imiyoboro yacitse amazi yasakaye mu mihanda.

Uwimana Nehemie uyobora akarere ka Rwamagana avuga ko mu bushobozi akarere kari gafite katigeze kumvikana na NPD-COTRACO gukora imirimo yo kuvomera abaturage amazi kuko amafaranga yo gukora imihanda ubwayo ngo yari menshi cyane.

Bwana Uwimana ati “Gukora imihanda yo mu mujyi byakozwe ku mafaranga menshi asaga miliyoni 790 ku buryo akarere katari gafite ubushobozi bwo kongeraho amafaranga yo kuvomera abaturage amazi.

Icyo dusaba abaturage ni uko bakwiye kwihangana bagakomeza kuvoma kwa bagenzi babo bakibona amazi mu ngo iwabo kugeza mu mezi make ubwo imirimo yo kubaka imiyoboro izaba irangiye.”

Kubona amazi mu mujyi byabaye agatereranzamba.
Kubona amazi mu mujyi byabaye agatereranzamba.

Bwana Gasore Jovah yemeje ko NPD-COTRACO yumvikanye na EWSA uko imirimo yo gukora no gusakaza amazi izakorwa, ibi ngo bikaba bizakorwa n’abakozi ba EWSA ariko amafaranga yo kugura imiyoboro mishya akazatangwa na NPD-COTRACO.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka