Rwamagana: Abayobozi n’abanyamakuru baganiriye ku mbogamizi zituma bishishanya
Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahuriye mu karere ka Rwamagana mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Radio Izuba, hagamijwe kureba imbogamizi zikibangamira ubufatanye bw’izi mpande zombi zigatuma bishishanya.
Muri iki kiganiro nyunguranabitekerezo, cyabaye tariki 11/06/2014, uruhande rw’abayobozi rwashinjwe kuba batajya batangaza ibitagenda ndetse hagira umunyamakuru ubitangaza, agafatwa nk’umwanzi naho uruhande rw’abanyamakuru rushinjwa ko bamwe muri bo babogama gukunda gutangaza ibitagenda gusa cyangwa se “byacitse”.

Abayobozi bamwe babwiye bagenzi babo batsimbarara ku kutavuga ibitanoze ndetse bakima inkuru abanyamakuru ko bishobora kuba impamvu ituma umunyamakuru acukumbura kandi agafata uruhande rumwe bitewe n’uwamuhaye amakuru mu gihe umuyobozi ushinzwe kuyatanga yanze kubikora.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Madame Ingabire Marie Immaculée, wari witabiriye iki kiganiro yagiriye inama abayobozi yo kutima abanyamakuru inkuru ngo kuko bishobora gutuma bashakisha uburyo bwo kubonamo inkuru zishobora kuba zitari n’ukuri.
Yagize ati “Ku bayobozi, burya iyo wimye umuntu inkuru, ni bwo uba uyimuhaye. Mwakire kandi umuhe inkuru. Natayitanga uko wayimuhaye, ubwo kiraba ikibazo. Ntabwo umunyamakuru yagufasha kuvuga ibyiza gusa…Mu by’ukuri, kuvuga ko ibintu bitagenda, nta nubwo ari ugusenya umuyobozi, ahubwo ngira ngo ni no kumufasha. Upfa kutabeshya, upfa kudakabya”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette na we yagaragaje ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu gufasha abayobozi kugera ku ntego zabo. “Mbona inshingano zanjye ntashobora kuzigeraho ntakoranye n’itangazamakuru. Buri wese afite akamaro. Inshingano ziruzuzanya”, Guverineri Uwamariya.
Guverineri Uwamariya yahamagariye abayobozi n’abanyamakuru gukorana neza kugira ngo inyungu z’umuturage bose baharanira zibashe kugerwaho, nta kwitana bamwana cyangwa ngo bishishanye.
Guverineri Uwamariya yongeye gusaba abayobozi kutagira ipfunwe ry’ibintu bike bishobora kugaragazwa n’itangazamakuru ko bitagerwaho cyangwa se ko bidatunganye nyamara hari ibindi byinshi kandi byiza baba bagezeho.
Yagize ati “Ntabwo ibintu bikeya nkora (bitanoze) nk’umuyobozi, bikwiriye kuntera ubwoba ngo bimpahamure.” Yakomeje agira ati “Dufite weakness (imbaraga nke) tugomba kwemera ku ruhande rw’abayobozi, aho abayobozi bamwe badatanga amakuru”.
Uruhande rw’abanyamakuru na none rwongeye kunengwa ko hari bamwe barangwa n’ubunebwe bukabije, nk’aho ikinyamakuru kimwe gitangaza inkuru maze ugasanga ibindi byinshi byayikoporoye bidakoze n’ubusesenguzi bwabyo nyamara ishobora kuba irimo ibinyoma. Ikindi ngo ni uko hari abanyamakuru basa n’abakoreshwa, bagatangaza ibinyoma, ari byo byiswe “kugambanira umwuga”.

Umuyobozi Mukuru wa Radio Izuba, Mbangukira Titien, yagaragaje ko baba abayobozi n’abanyamakuru baba bagamije guharanira icyo ari cyo cyose cyateza imbere umuturage, bityo bikaba bikwiye ko imbogamizi zibangamira imikoranire zavanwaho kugira ngo umuturage abone uburenganzira bwe bwose burimo no kubona amakuru kandi ku gihe.
Iyi nama nyunguranabitekerezo hagati y’abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’abanyamakuru yateguwe na Radio Izuba ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe gutara amakuru mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro (Institute for War and Peace Reporting - IWPR Rwanda), ikaba yitabiriwe n’abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi ba radio z’abaturage zikorera mu Rwanda, abahagarariye Sosiyete Sivile ndetse n’abanyamakuru batandukanye.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|