Rwamagana: Abayobozi bo mu ishyaka PSD bongerewe ubumenyi mu bya politiki
Abayobozi bo mu ishyaka PSD ku nzego z’ibanze zo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko amahugurwa mu bya politiki atuma basobanukirwa byinshi bijyanye na politiki y’igihugu kandi bakabishishikariza abayoboke b’ishyaka ku rwego rwo hasi kugira ngo batange umusanzu uhagije mu kubaka igihugu.
Ibi byatangajwe n’abayobozi bo mu Ishyaka PSD mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Rwamagana, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 9/03/2014 basozaga amahugurwa y’iminsi 4 yatangwaga n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Aya mahugurwa mu bya politiki n’imiyoborere, agenewe abayobozi mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi bw’imitwe ya politiki yahabwaga abayobozi 30 bo mu Ishyaka PSD mu karere ka Rwamagana, barimo 2 ku rwego rwa buri murenge ndetse na babiri baturutse muri komite nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’akarere.

Mu byo bahuguwemo harimo ibijyanye n’ubumenyi bw’ibanze muri politike n’ingengabitekerezo yayo, inshingano n’imiterere y’imitwe ya politike muri demokarasi, imiyoborere myiza, uruhare rw’umugore mu iterambere ry’igihugu no gufata ibyemezo, amatora n’ihiganwa muri politike.
Kuri ibi hiyongereyeho kubahugura ku mategeko, ubufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera ndetse n’imiyoborere ya politiki no gukemura amakimbirane muri politiki.
Depite Nyiragwaneza Athanasie wari Intumwa y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike muri aya mahugurwa yatangaje ko aya mahugurwa afite akamaro kanini cyane ngo kuko aba bayobozi b’ishyaka ku rwego rw’ibanze ari abanyapolitiki babigize umwuga, bityo bakaba bagomba kugira ubumenyi bw’ibanze muri politiki biyemeje kujyamo.
Depite Nyiragwaneza abasaba ko ibyo bungukiye muri aya mahugurwa batabibika bonyine ahubwo ko bakwiriye kubisakaza mu barwanashyaka bayobora kugira ngo bamenye ko politiki barimo bagomba kuyikora mu nyungu z’igihugu kandi bagakomeza kwimakaza umuco mwiza wo kugendera ku mategeko, yaba agenga igihugu ndetse n’agenga ishyaka ryabo rya PSD.

Rwamukwaya Athanase ushinzwe imyitwarire mu Ishyaka PSD ku rwego rw’akarere ka Rwamagana yavuze ko aya mahugurwa yabunguye ubumenyi ku buryo batazongera guhuzagurika mu bikorwa bakoraga bya buri munsi muri politiki kandi ngo hari icyizere cy’uko izi nyigisho zizagera ku bayoboke bose ba PSD kuko yitabiriwe n’abahagarariye imirenge yose.
Visi Perezida w’Ishyaka PSD mu murenge wa Kigabiro wo mu karere ka Rwamagana, Munyankusi Jean Paul Alain, avuga ko nubwo aba barwanashyaka ari abanyapolitiki bato, ngo bungutse byinshi kandi bazabishishikariza abarwanashyaka ba PSD bakuriye kugira ngo basobanukirwe politiki y’ishyaka ryabo na politiki y’igihugu muri rusange.
Ubuyobozi bwa PSD mu karere ka Rwamagana buvuga ko aya mahugurwa yabaye impamba izatuma bakora neza, bikazababera intwaro yo kongera abayoboke b’iri shyaka.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|