Rwamagana: Abasenateri bagaragarijwe ibibazo bibangamiye umutekano wo mu muhanda

Itsinda ry’Abasenateri bari muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, bakomeje igikorwa cy’ubugenzuzi bw’umutekano wo mu muhanda mu turere dutandukanye tw’igihugu, ari na ko baganira n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugira ngo hagaragazwe imbogamizi zibitera maze bazakore ubuvugizi kugira ngo bishakirwe umuti.

Ubwo bari mu Karere ka Rwamagana ku wa Gatanu tariki ya 9/01/2015, aba basenateri bagaragarijwe ko impamvu nyamukuru zitera impanuka zo mu muhanda zituruka ahanini ku batwara ibinyabiziga, bityo bakaba basaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo iki kibazo cy’impanuka kirangire burundu.

Iri tsinda ry’Abasenateri, baragenda akarere ku kandi bagenzura impamvu ziteza umutekano muke mu muhanda kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Itsinda ry'abasenateri baganiriye n'abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Rwamagana. Aha ni muri gare ya Rwamagana.
Itsinda ry’abasenateri baganiriye n’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Rwamagana. Aha ni muri gare ya Rwamagana.

Senateri Mukakarisa Jeanne d’Arc, Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, avuga ko mu biganiro bagirana n’abakoresha umuhanda ngo basanze impamvu nyamukuru itera impanuka ituruka ku batwara ibinyabiziga, bityo ngo hakenewe uruhare rwa buri wese kugira ngo iki kibazo gihagarare.

Senateri Mukakarisa avuga ko iyo myitwarire y’abakoresha umuhanda bagaragarijwe ko iteza impanuka harimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, umunaniro by’umwihariko ku batwara imodoka nini (Coaster) ngo kuko bakora inshuro nyinshi; hakiyongeraho abashoferi bo mu mahanga baba bageze mu Rwanda bagahindura uburyo basanzwe bagenda mu mihanda.

Ku bw’ibi, ngo bisaba ko habaho ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi, abaturage, abatwara ibinyabiziga ndetse n’abakuriye amashyirahamwe y’abatwara imodoka, amapikipiki ndetse n’amagare kugira ngo ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda kirangire.

Senateri Mukakarisa (ibumoso) asaba ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo umutekano wo mu muhanda wubahirizwe.
Senateri Mukakarisa (ibumoso) asaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo umutekano wo mu muhanda wubahirizwe.

Mu bindi bibazo abakoresha imihanda yo mu Ntara y’Iburasirazuba bahura na byo, harimo ikibazo cy’akajagari kibangamiye imodoka zitwara abagenzi zizwi nka “Twegerane” ngo kuko imodoka zikora mu buryo bwa EXPRESS usanga zigenda ziruka zitanguranwa abagenzi kuri buri cyapa.

Byiringiro Michel uhagarariye abatwara izi modoka nto mu Karere ka Rwamagana yavuze ko izi sosiyete za “EXPRESS” ngo zisigaye zifite abantu bitwa abakarasi kuri buri cyapa, ngo ku buryo bameze nk’abakozi bazo ariko batagira ibyangombwa.

Abo ngo bagenda begeranya abagenzi mu kajagari bakababwira ko hagiye kuza imodoka za EXPRESS, maze zahagera zigahagarara zibacuranwa na za “Minibus” kandi binyuranye n’amabwiriza izi modoka za Express zikoreraho kuko azibuza guhagarara kuri buri cyapa, uretse mu gihe zikuramo abagenzi gusa.

Byiringiro Michel ashinja "Express" zo mu burasirazuba gukora nka "Twegerane".
Byiringiro Michel ashinja "Express" zo mu burasirazuba gukora nka "Twegerane".

Iki kibazo cy’akajagari cya EXPRESS zikora nka TWEGERANE mu Ntara y’Iburasirazuba, kigarutse mu gihe umwaka ushize wa 2014 cyari cyaganiriweho, aho ubuyobozi bw’Intara, ubwa Polisi ndetse n’abatwara abagenzi mu Ntara y’Iburasirazuba bari biyemeje kukirandura.

Ngeze Issa, ukuriye ihuriro ry’amasosiyete y’imodoka zikora nka EXPRESS mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko kuba byongeye kubaho byatewe no kudohoka ariko ngo bakaba bagiye kongera gukaza ingamba, dore ko ngo amafaranga abashoferi bagenda bakira mu nzira atagezwa kuri ba nyir’imodoka.

Uyu musore (iburyo) yasobanuriraga abasenateri ingorane z'akajagari mu muhanda gaterwa n'imodoka za "Express" zihagarara kuri buri cyapa.
Uyu musore (iburyo) yasobanuriraga abasenateri ingorane z’akajagari mu muhanda gaterwa n’imodoka za "Express" zihagarara kuri buri cyapa.

Ngeze yongera gusaba abagenzi ko bashyiriweho nimero za telefone mu modoka za Express zose zikorera muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, bityo ngo bakaba basabwa kumenyesha ababishinzwe mu gihe baba babonye umushoferi ukoze bene ayo makosa.

Mu bindi bibazo abakoresha umuhanda bagaragaza harimo icy’ubuke bw’ibyapa ku mihanda.

Itsinda ry’aba basenateri ngo nirisoza ubu bugenzuzi mu turere twose bazahuriza hamwe ibibazo maze bakore raporo izashyikirizwa guverinoma kugira ngo ibyo bibazo bishakirwe umuti.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko polisi yo mu muhanda yacu ikora akazi kayo neza cyane

didier yanditse ku itariki ya: 12-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka