Rwamagana: Abarenga 5000 begerejwe amazi meza

Abaturage 5235 bo mu ngo 1047 mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana begerejwe amazi meza.

Umurenge wa Gahengeri ni umwe mu mirenge yari ifite ikibazo gikomeye cy’amazi kuko ijerekani ya litiro 20 yaguraga amafaranga y’u Rwanda 300.

Murekatete ngo kuvoma kure bishobora kuba ari byo byatumye adakura ngo abe muremure
Murekatete ngo kuvoma kure bishobora kuba ari byo byatumye adakura ngo abe muremure

Amazi yageraga mu tugari tubiri gusa Kibare na Gihumuza kandi ntaboneke buri gihe, bigatuma abaturage bakora ingendo ndende bajya kuyashaka.

Gahengeri ituwe n’abaturage 19.368, ababonaga amazi bakaba ari 3487 bangana na 18% by’abaturage b’uwo murenge bose, nk’uko Eng. Mukandayishimiye Olive ushinzwe amazi n’ingufu muri ako karere abivuga.

Ikibazo cy’amazi i Gahengeri ngo kigiye koroha nyuma y’uko hubatswe umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 13.02, ukazageza amazi ku baturage 5235 bangana na 27%.

Abaturage bavuga ko uwo muyoboro w’amazi ugiye kubagabanyiriza imvune n’umugogoro baterwaga no kujya kuvoma kure nk’uko Murekatete Marie Rose abivuga.

Kamayirese Germaine wambaye ingofero asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerejwe kandi bakabyifashisha biteza imbere
Kamayirese Germaine wambaye ingofero asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerejwe kandi bakabyifashisha biteza imbere

Ati“Ahari icyatumye ntakura ngo mbe muremure ni ukubera kuvoma kure. Hari ahantu twavomaga iriya epfo hasi, nk’ubu uwanjyanayo sinzi ko nagerayo. Ni ahantu habi cyane hari urugendo rurerure”

Kutagira amazi muri uwo murenge ngo byagiraga ingaruka no ku bana kuko bakererwaga mu ishuri bakanabura umwanya wo gusubiramo amasomo kubera kujya kuvoma kure.

Mukandayishimye avuga ko ingaruka abo baturage baterwaga no kutagira amazi zigiye kugabanuka, babone umwanya wo gukora ibindi byabateza imbere kurusha guhora mu ngendo bajya gushaka amazi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kamayirese Germaine usanzwe ari n’intumwa ya Guverinoma mu karere ka Rwamagana, asaba abaturage b’i Gahengeri gufata neza ibikorwaremezo begerejwe no kubibyaza umusaruro biteza imbere.

Abaturage ba Gahengeri begerejwe amazi meza barabyishimiye
Abaturage ba Gahengeri begerejwe amazi meza barabyishimiye

Ati “Amazi murayegerejwe, umuriro murawufite, simbona impamvu nk’Abanya-Rwamagana tutavana amaboko mu mifuka ngo dukore”

Uwo muyoboro w’amazi watangiye kubakwa mu mwaka wa 2013/2014, ukaba wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 293,376,030 watumye umubare w’abaturage babona amazi meza i Gahengeri wiyongera kuko bavuye kuri 18% bakagera kuri 45%.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka