Rwamagana: Abakozi bo mu tugari barasaba gufatwa nk’abandi bakozi b’akarere

Abakozi b’akarere ka Rwamagana bakorera mu tugari barinubira ko ubuyobozi bw’akarere butabafata kimwe n’abakozi bagenzi babo bakorera mu mirenge no ku cyicaro cy’akarere.

Aba bakozi barinubira ko iyo bagiye mu butumwa bw’akazi ku murenge, ku karere n’ahandi batumwa n’ababakuriye batajya bahabwa amafaranga y’urugendo asanzwe agenerwa abakozi bagiye mu butumwa. Nyamara ngo abakozi bo ku mirenge n’abakorera ku cyicaro cy’akarere bahabwa amafaranga y’urugendo uko bagiye mu kazi mu mirenge no mu tugari.

Bamwe muri aba bakozi babwiye Kigali Today ko ikibazo cy’amafaranga y’urugendo gihangayikishije cyane kandi cyimaze igihe. Abakozi bo mu tugari bavuga ko aho bajya mu kazi mu mbibi z’akarere kabo badashobora kuhagera n’amaguru hose.

Kenshi ngo batega moto kandi bakaziyishyurira cyangwa se udafite amafaranga akagenda urugendo rwose n’amaguru kandi agomba gusohoza ubutumwa vuba.

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Rwamagana y’ukwezi kwa Nyakanga, aba bakozi bakorera mu tugari bongeye kugaragaza ikibazo cyabo, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu ababwira ko kuva bakorera ku kagari kandi katinjiza amafaranga yako batakwizera guhabwa ayo mafaranga.

Muri iyi nama, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, madamu Franscisca Mutiganda yagize ati “Niba ubuyobozi bw’Umurenge bukora mu mafaranga Umurenge winjiza bukagenera abakozi ayo mafaranga, mwe mu Tugari mukaba nta mafaranga mwinjiza ntabwo nyine mwayabona kuko ntayo mwinjiza.”

Abakozi batishimiye iki gisubizo bagira bati “Twese turi abakozi b’Akarere kamwe ka Rwamagana, ariko ntitwumva impamvu umukoresha wacu adusumbanya gutya. Niba abakozi bava ku Karere no ku Murenge bagahabwa amafaranga y’urugendo iyo bahawe akazi kabasaba kuva mu biro, kuki twe abo ku kagari tutayahabwa?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kamwe yagize ati “Kuba akagari nta mafaranga kinjiza si uko ari twe dukora nabi. Amategeko ateganya ko abakozi b’Imirenge n’Uturere aribo bakira amafaranga gusa; natwe babitwemereye twayashaka kandi tukayabona.”

Abakozi bo mu Tugari kandi ngo bafite impungenge ku mafaranga yitwa aya mission ahabwa abakozi bagiye mu kazi, akabafasha mu gushaka amafunguro n’icumbi aho bagiye.

Ab’i Rwamagana ngo baboba abakozi b’Imirenge n’Akarere basinyisha impapuro z’abagiye mu butumwa bw’akazi (ordre de mission) uko baje mu Kagari kandi bo batajya bazihabwa iyo bagiye ku Murenge no ku Karere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko gusinyisha ordre de mission bitavuga buri gihe guhabwa amafaranga.

Madamu Mutiganda ati “Umukozi wese agiye mu kazi tumusaba gusinyisha ordre de mission kuko ikenerwa nk’icyemeza ko umukozi yageze aho twamutumye, ndetse ikaba yanifashishwa agiriye ikibazo mu kazi. Ntabwo ariko buri gihe usinyishije ordre de mission aba azahabwa amafaranga.”

Abakorera mu Tugari bo bavuga ko atari byo kuko bo batajya bahabwa izo mpapuro ngo bazisinyishe kandi nabo bashobora kugira ikibazo mu butumwa bw’akazi. Kuri benshi muri bo, abasinyisha ni uko baba bahabwa n’amafaranga ya mission.

Ngendahimana Ladislas ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Kigali Today ko ibyo bitemewe niba koko ari uko bikorwa. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ibafata bose nk’abakozi b’Akarere kamwe bari mu nshingano zitandukanye.

Ngendahimana ati “Ni byiza kumenya ko ari abakozi nk’abandi mu Karere, kandi igihe cyose bakoze urugendo ruteganywa n’amategeko, bagomba guhabwa amafaranga y’urugendo ndetse n’aya mission kandi byafashweho icyemezo kidakuka ku rwego rw’igihugu.”

Uyu muyobozi muri MINALOC aravuga ariko ko nta mukozi wemerewe guhabwa guhabwa amafaranga ya mission iyo atagiye mu butumwa ahantu hari intera itageze kuri kilometero 20.

Ati “Uwo ari we wese utagiye kure ya kilometero 20 uhereye aho akorera nta mafaranga ya mission ahabwa, kandi uwazirenze wese agomba kuyahabwa. Cyakora ay’urugendo yo ahabwa uwagiye mu kazi wese hanze igihe ari ahagendwa umuntu ateze.”

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni hatari wana aho umuyobozi yihanukira akavuga amafuti nk’aya ntagire n’uwo agisha inama nk’aho ubuyobozi bwose bumugarukiraho. We se ko ahabwa za indemnite de kilometre aba yacuruje iki cyunguka? Uyu akwiriye gusaba imbabazi aba ba gitifu b’utugari yarangiza akegura kuko hari byinshi atazi:
1. Kugisha inama
2. Afite agasuzuguro
3. Ntiyita kubo ayobora
4. Arahubuka
5. Nta kinyabupfura
6. Ntazi Gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’uko ishyirwa mu bikorwa
7. Amaze kurengwa imitsi y’Abanyarwanda

Please muyireke ihite wenda yazamugeraho ikamuhwitura

sehene yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Birababaje kubona umuyobozi ubundi wakabaye ariwe ufata iyambere kurenganura abo ayobora ariwe ubarenganya yirengagiza nkana ukuri. Ibi kandi birongera gushimangira imiyoborere mibi isa nk’aho yahawe intebe muri kariya karere. Gusa twibaza amaherezo yayo,niba inzego zo hejuru zitabibona, n’ikibura ngo hashyirweho abayobozi bashoboye.Akarere ko kamaze kudindira agereranije n’iterambere rigaraga mutundi turere.

kavukire yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

ese ubundi babaziza ko aribo bakora cyane! bakwiye kububaha kuko iriya mihigo basinya nibo bayishyira mubikorwa!

sungula yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Imiyoborere y’akarere ka rwamagana ntisobanutse wagira ngo si mu rwanda kuko ntacyaho ubona gifututse!

Louis yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka