Ruyenzi: Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi
Umubare w’abaturage batuye mu mu kagali ka Ruyenzi umurenge wa Runda akarere ka Kamonyi bagera ku mazi meza baracyari bacye, bigatera akavuyo, n’ubwo Ikigo cy’igihugu gitanga ingufu, amazi n’isukura (EWSA) cyarangije kuhayobora amazi.
Iriba rimwe mu mariba agera kuri ane acuririzwaho amazi mu kagari ka Ruyenzi, ni ryo ritajya riburaho amazi. Iryo riba riherereye mu gasanteri ka Gisenyi usanga ribyiganiraho abavomyi benshi baturutse mu midugudu itandukanye y’akagali ka Ruyenzi.
Abaturage bavuga ko iryo riba rimwe ntacyo ryakemuye ku kibazo cy’amazi bari basanganywe, kuko n’ubundi bohereza abakozi cyangwa abana ba bo kuvoma bakamarayo igihe kigera ku masaha atatu bataragaruka kubera umurongo uba uhari.

Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/6/2012, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, Rwandenze Epimaque, yatangarije abaturage ko icyo cy’ibura ry’amazi giterwa n’uko moteri ifasha mazi yo mu mugezi wa Kadobogo kuzamuka, ikunda guhura n’ibibazo.
Uyu muyobozi abahumuriza kuko EWSA iri hafi kugeza amashanyarazi muri uwo mubande wa Kadobogo, yaranatangiye no gukwirakwiza amazi yo mu kigega giherereye mu mudugudu wa Nyagacaca, mu baturage.
Abo baturage basaba ko EWSA yakwihutisha gahunda yo kubagezaho amazi mu ngo za bo, kuko harimo abatari bake barangije kwishyura amazi ariko bakaba batayagezwaho.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|