Ruyenzi: Bahangayikishijwe n’amazi ava ku mashuri abangiriza

N’ubwo ubuyobozi buhamagarira abantu gufata amazi, abaturiye ishuri rya“Morning Stars”bahangayikishijwe n’amazi ahaturuka kuko abangiriza.

Iri shuri riherereye mu mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Nta buryo bwo gufata amazi rifite kuko ava ku nyubako z’ibyumba by’amashuri, amanukira mu mubande ariko yangiza umuhanda, imyaka y’abaturage n’amazu.

umuhanda unyura munsi y'amashuri warasenyutse
umuhanda unyura munsi y’amashuri warasenyutse

Amazi ava ku mashuri amanukira mu rugo no mu mirima ya Nyirabyago Therese. Uyu mukecuru avuga ko afite ubwoba bw’uko azamusenyera inzu kuko aza ari menshi. Yibaza impamvu iri shuri ridafata amazi nk’uko abandi babikora.

Ati “ Abandi bafite ibigega cyangwa bagacukura ibyobo ariko Gadi (nyir’ishuri)we, naramwiyamye ambwira ko amazi ava ku mashuri atayafata ngo ayashobore. Nitabaje ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku kagari no ku murenge ariko ntacyo barabikoraho”.

Uyu mukecuru afite ubwoba bw'uko azamusenyera inzu
Uyu mukecuru afite ubwoba bw’uko azamusenyera inzu

Undi muturanyi w’iri shuri, nawe ahamya ko uretse kwangiriza abaturage, amazi ava ku mashuri yangije umuhanda. Ati” umuhanda wabaye imikuku nta modoka ishobora kuhanyura. Mu minsi iri imbere na moto ntizajya ibona aho inyura”.

Ntitwabashije kuvugana na nyir’ikigo, ariko umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca, Kwitonda Yussuf, atangaza ko ubuyobozi bwagiye kureba ikibazo cy’amazi asenyera abaturage, bugasanga atari aturuka ku ishuri gusa, ko ahubwo harimo n’aturuka mu miyoboro yo ku muhanda Ruyenzi-Gihara.

Amazi ava ku mashuri bayayobora mu baturage
Amazi ava ku mashuri bayayobora mu baturage

Ibi ariko abaturage ntibabyemera, kuko bavuga ko mbere y’uko yubaka amashuri nta mazi yabangirizaga. Bati “ruhurura y’amazi ava i Gihara twarayiyobeje tuyacukurira icyobo. Nafate amazi ye, maze nawe atake ko ava ahandi amusenyera, abayamuteza bayafate!”

Rwandenzi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, atangaza ko kudafata amazi ava ku nzu ari amakosa ahanishwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Amashuri afite imireko ariko nta buryo bwo gufata amazi
Amashuri afite imireko ariko nta buryo bwo gufata amazi

Ngo mu gihe hari umuturage ugejeje ku buyobozi ikibazo cy’uko amazi ava ku muturanyi amusenyera, ubuyobozi bumutegeka kuriha ibyo ayo mazi yononnye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka